Aya mashusho yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo Sena ya Kenya yari mu nama. Agaragaza Nyamu yicaye mu cyumba cy’Inteko, afashe telefone, nyuma agashyira igikumwe mu kanwa.
Aya mashusho yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, atuma bamwe mu baturage bibaza ku myitwarire ikwiye kuranga abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe bari mu mirimo yabo.
By’umwihariko, kuba Nyamu yaragaragaye akoresha telefone ari na ko yonka igikumwe, ni byo byakuruye ibitekerezo byinshi, kuko ibyo bikorwa byombi byagaragaye mu gihe imirimo ya Sena yari ikomeje.
Karen Nyamu si ubwa mbere avugishije abantu kubera imyitwarire cyangwa amagambo ye. Mu bihe bitandukanye yagiye agarukwaho cyane mu biganiro by’abaturage.
Gukoresha telefone mu byumba Inteko iteraniramo na byo byagiye bikurura impaka mu bihe bitandukanye, cyane cyane iyo abadepite cyangwa abasenateri bagaragaye bazikoresha mu gihe ibiganiro n’izindi gahunda z’Inteko bikomeje.
Aya mashusho ya Nyamu yahujije ikoreshwa rya telefone n’iyo myitwarire yo gushyira igikumwe mu kanwa, bituma ibyari kubera muri Sena birenga imbibi z’ibiganiro by’Inteko, bihinduka ingingo yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Kenyan Senator Karen Nyamu caught SUCKING HER THUMB and DOOMSCROLLING during Senate sitting
The footage sparked online outrage over her conduct https://t.co/CO2gfwWcl7
— RT (@RT_com) October 7, 2026





Ibitekerezo 0