Izi modoka zanyuze mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’u Budage birimo Brandenburg Gate, Potsdamer Platz ndetse n’ahazwi nka Reichstag, aho zateraga amazi mu kirere no ku mihanda, bigafasha abaturage n’abakerarugendo kubona agahenge k’igihe gito mu bushyuhe bwinshi.
Abaturage benshi n’abashyitsi bakiriye neza iki gikorwa, bamwe bacyita igisubizo cyihuse kandi kidasanzwe cyafashije kugabanya ingaruka z’ubushyuhe bwari bumaze iminsi bugaragara mu gihugu hose.
Amakuru yatangajwe n’Urwego rishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere mu Budage agaragaza ko ubushyuhe bwageze ku rwego rwo hejuru cyane, aho mu duce tumwe na tumwe bwageze kuri dogere Celsius 41.5 ku manywa, mu gihe nijoro bwagumaga hafi ya dogere 29.4.
Ubu bushyuhe bukabije bwatumye n’amajoro atagira ubukonje busanzwe, ibintu byatumye abaturage bagira ibihe bitoroshye byo kubaho mu mijyi minini.
Nubwo bimeze bityo, abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko mu minsi iri imbere iki gihe cy’ubushyuhe gishobora kugenda kigabanuka, kikazasimburwa n’imvura n’inkuba mu duce tumwe na tumwe.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ubushyuhe buzagabanuka bukagera hagati ya dogere Celsius 27 na 31, ibintu bizaha abaturage akanya ko kongera guhumeka neza nyuma y’ibihe bikomeye by’ubushyuhe bukabije.






Ibitekerezo 0