Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu Mujyi wa Port Huron aho Trump yari kumwe na Nicki Minaj usanzwe ari umwe mu byamamare bimushyigikira.
Ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye icyo gikorwa, Trump yavuze ko atabashije kwirengagiza ikibuno cya Nicki Minaj, amusaba guhaguruka kugira ngo abari aho bamubone.
Yagize ati “Nabonye ikibuno cyiza cyane cya Nicki Minaj. Ni ikintu umuntu adashobora kwirengagiza. Haguruka, rwose biragoye kutakibona.”
Nyuma y'ayo magambo, Trump yasobanuye ko atari agamije kwibasira uyu muraperi, ahubwo ko amufata nk'umuntu w'ingenzi mu bamushyigikira.
Ati “Nizeye ko Nicki atababajwe n'ibyo navuze. Turamukunda kandi amaze igihe kirekire adushyigikira.”
Mu rugendo rugana Michigan, Nicki Minaj yajyanye na Trump mu ndege ya Perezida wa Amerika, Air Force One, ndetse asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y'urwo rugendo.
Nyuma y'icyo gikorwa, bamwe mu bakozi ba White House banavuze ko uyu muraperi ashobora kuba umukandida mwiza ku mwanya w'Umuvugizi wa White House.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, Steven Cheung, yanditse ku rubuga rwa X ko bashobora kuba babonye umuntu mushya wo gukora izo nshingano.
Umujyanama wa Trump, Alex Bruesewitz, na we yashyigikiye icyo gitekerezo, abaza abakunzi ba Nicki Minaj icyo bakivugaho.







Ibitekerezo 0