Aba bagore bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru Accra, nyuma y’amakuru yagejejwe ku nzego z’umutekano agaragaza ko bacuruzaga izo mpano zikozwe mu noti.
Igikorwa cyo kubata muri yombi cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi na Banki Nkuru ya Ghana, kikaba ari kimwe mu bikomeye bimaze gukorwa mu guhangana n’abakoresha nabi ifaranga ry’igihugu.
Muri Ghana, gukoresha inoti mu buryo bushobora kuzonona cyangwa guhindura imiterere yazo bifatwa nk’icyaha. Banki Nkuru y’iki gihugu yari yaranaburiye abaturage ko ibikorwa bishobora gutesha agaciro ifaranga ry’igihugu cyangwa kurikoresha mu buryo budateganywa n’amategeko bishobora gukurikiranwa.
Impano zikozwe mu mafaranga, zikunze gutangwa mu bukwe, ku minsi y’amavuko, mu birori byo gusoza amashuri no mu yindi minsi mikuru.
Polisi yatangiye iperereza kuri aba bagore, mu gihe inzego zibishinzwe zavuze ko bazashyikirizwa ubutabera. Baramutse bahamwe n’ibyaha, bashobora gucibwa ihazabu cyangwa bagakatirwa igifungo, bitewe n’umwanzuro w’urukiko.






Ibitekerezo 0