Ibyabaye byafashwe amashusho kuko iyo misa yatambutswaga imbonankubone. Padiri Patricio Alfredo Sánchez Molinari yasomeraga misa muri Kiliziya ya Bikira Mariya Umutabazi, ubwo umusaraba uremereye wari ku rukuta inyuma ye wahomokaga mu buryo butunguranye, uramugwira.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’iminota igera kuri 27 misa itangiye, yatambutswaga imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga. Amashusho yakwirakwijwe kuri internet yagaragaje uwo musaraba ugwa, abakirisitu bari aho bagakuka umutima.

Arikidiyosezi ya Guayaquil yaje kwemeza urupfu rw’uwo mupadiri mu itangazo yashyize ahagaragara, yihanganisha umuryango we, inshuti ze n’umuryango w’abihayimana w’Abaredemptoriste.

Sánchez Molinari yari padiri mukuru wa paruwasi y’iyo kiliziya.

Icyatumye uwo musaraba ugwa ntikiramenyekana. Nta bisobanuro  byatangajwe bigaragaza niba iyi mpanuka yaratewe no kwangirika kw’inyubako cyangwa ibikoresho byari biwufashe bitari bimeze neza.

Umusaraba ukimara kumugwira yafashijwe n’abari aho ariko birangira yishwe n’ibikomere.

Padiri Patricio Alfredo Sánchez Molinari yagwiriwe n'umusaraba arapfa