Nubwo ibi benshi mu bakuru b’ibihugu babisangiye, ak’aya mvugo y’ababyeyi ivuga ko buri mwana yivukira, hari na ba Perezida usanga bihariye yaba mu myambarire, imico n’imyifatire. Urugero rwa hafi ni Gideon Duma Boko, umugabo w’imyaka 56 watorewe kuyobora Botswana mu 2024.

Hari benshi bigora kumva neza imyambarire ya Perezida Boko bitewe n’imyaka ye ndetse n’inshingano afite nka Perezida. Rimwe na rimwe uzamubona yambaye ya mapantalo y’amakoboyi yamenyekanye nk’amacupa, amakote amwegereye cyane ndetse afite amabara ubona yihariye. Iyo udatunguwe n’ibi, utangazwa n’akarongo aba afite mu mutwe nyuma yo kwiyogoshesha, mbese biragoye kumubona umusatsi we waraye.

Duma Boko yita cyane ku myambarire kugeza n’aho amasogisi yambara atari asanzwe, kuko yambara akorwa n’inganda zikomeye nka Fendi na Gucci. Kenshi ariko uzamubona yambaye n’inkweto zitarimo amasogisi.

Hamwe mu ho Perezida Boko yagaragaje imyambarire idasanzwe ni mu 2025 ubwo yagiriraga uruzinduko muri Zambia ndetse akakirwa na mugenzi we, Hakainde Hichilema. Iki gihe yagaragaye yambaye ipantalo y’ikoboyi ya déchiré imwegereye cyane, inkweto z’umweru zizamuye zizwi nka boots, ingofero n’umupira w’imbeho.

Imyambarire n’ubusirimu bya Duma Boko benshi bemeza ko atari ibintu yize vuba, cyane ko yavukiye mu muryango wifashije aho yashoboraga kubona iby’ibanze byose akeneye. Se yari umwarimu muri kaminuza.

Aho yanyuze hose yaba ari muri Kaminuza ya Botswana aho yize amategeko, ndetse no mu ishuri ry’amategeko rya Harvard aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, bose bamuziho kumenya kwambara neza no kuvugira mu ruhame adategwa.

Duma Boko yongeye kugaruka mu matwi ya benshi mu Banyarwanda ku wa 6 Gicurasi 2026 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri Botswana. Mu gihe abanyapolitiki n’abandi benshi bari bategerezanyije amatsiko kumva ibikubiye mu masezerano asinywa n’impande zombi, abakurikiranira hafi ibya 'fashion' bo hari ikintu kimwe bibazaga, ifoto ya Perezida Kagame na Perezida Boko iraba isa ite? Cyane ko ari abakuru b’ibihugu bazwiho kwambara neza no kuberwa.

Kuri bo twavuga ko nta n’umwe watengushywe koko yaba Perezida Kagame na mugenzi we bagaragaye bambaye neza, Perezida Boko yongera kugaragaza ubuhanga mu kwambara mu musangiro wabahuje.

Abakurikiranira hafi imibereho ya Perezida Boko bavuga ko kwambara neza kuri we bijyana n’urukundo rudasanzwe agirira imodoka. Iyo atari muri BMW, ni Lexus cyangwa GMS. Umurage wo kwambara neza kandi ngo anawusangiye na benshi mu bagize umuryango we.

Amwe mu mafoto agaragaza imyambarire ya Perezida Boko mu bihe bitandukanye