Ni umugore w’imyaka 42 witwa Érika de Souza Vieira Nunes aho yafashe umurambo wa nyirarume akawushyira mu kagare k’abantu bafite ubumuga, akerekeza kuri banki.

Nunes yabwiye banki ko nyirarume witwa Paulo Roberto Braga w'imyaka 68 y'amavuko, arwaye bityo ashaka kumusinyira ku mpapuro zimuhesha inguzanyo ya 3.250$, arenga gato miliyoni 4 Frw.

Umwe mu bakozi ba banki yabwiye uyu mugore ko ibyo ashaka bitemewe n’amategeko kuko uwo ashaka kwakira inguzanyo bigaragara ko arwaye kandi arembye ariko undi ashimangira ko ameze neza ahubwo banki ikwiye kumusinyira inguzanyo akigendera.

Ibyo banki yaje kubigiraho amakenga ihamagara polisi ngo ikurikirane icyo kibazo.

Polisi yavuze ko uyu nyirarume w’uyu mugore yari yamaze gupfa nibura mu masaha abiri yabanjirije ubwo butekemutwe.

Mu ibazwa kuri polisi, uyu mugore yavuze ko ibi yabitewe no kuba nyirarurume yari amaze igihe amurwaje kandi arembye cyane gusa polisi yo ikomeje iperereza kuri urwo rupfu ngo imenye neza ikishe uwo mugabo.

Uretse icyaha cy’ubutekemutwe uyu mugore akurikiranweho, polisi ivuga ko azanahanirwa gushinyagurira umurambo.

Uyu mugore yagiye kuri banki abeshya ko nyirarume arembye kandi yamaze gupfa
Uyu mugore yagiye kuri banki abeshya ko nyirarume arembye kandi yamaze gupfa