Abajyanama Camille Espinoza, Jericho Feng na Kiki Maree baganiriye na HuffPost bagaragaza ibibazo abagabo bakunze kubabaza, birimo kutamenya niba bashimisha abo bakundana, guhangayikishwa n'ingano y'igitsina cyabo no kumva ko bagomba guhora biteguye gukora imibonano.

Kimwe mu bibazo bikunze kugaruka ni, “Namenya nte niba mugenzi wanjye yishimira ibyo dukora?”

Kiki Maree yavuze ko abagore batagaragaza ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina mu buryo bumwe. Hari ababisohora mu majwi, abandi bagaceceka, ku buryo abagabo badakwiye kwishingikiriza ku bimenyetso babona gusa.

Abagira inama yo kubaza abo bari kumwe ibibashimisha, aho gukeka ko babizi.

Ikindi kibazo ni ukumenya niba bafite ubushobozi buhagije mu mibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe bakabihuza n'ingano y'igitsina cyabo.

Camille Espinoza yavuze ko amashusho y'urukozasoni ashobora gutuma bamwe bigereranya n'ibyo babonye, bakagira impungenge zidafite ishingiro.

Jericho Feng we ashimangira ko ingano y'igitsina atari yo igena niba umuntu ashobora gushimisha mugenzi we.

Hari n'abagabo bibaza niba kuba uwo bashakanye yifuza gukoresha ibikoresho byongera ibyishimo mu mibonano bisobanura ko bo badahagije.

Maree avuga ko ibyo bikoresho bitagomba gufatwa nk'ibisimbura umukunzi, ahubwo ko bishobora kuba ubundi buryo bwo kongera ibyishimo.

Abandi bahangayikishwa no kutifuza imibonano mpuzabitsina kenshi nka bagenzi babo.

Espinoza avuga ko ubushake bushobora guhindurwa n'umunaniro, ibitotsi, imyaka cyangwa imiti umuntu afata, kandi ko umugabo adategetswe guhora yifuza imibonano.

Abajyanama bagaragaje kandi ko hari abagabo batinya kubaza ku byo bagenzi babo batekereza mu bijyanye n'imibonano, kugaragaza ibyifuzo byabo bwite cyangwa gusaba kugerageza ibyo babonye mu mashusho y'urukozasoni.

Bashimangira ko ikiruta ari ukuganira nta gitutu, kumenya ibyifuzo bya buri wese no kubaha uburenganzira bwe bwo kwemera cyangwa kwanga.