00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Gen Z bakomeje guhindura ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 June 2026 saa 04:53
Yasuwe :

Mu gihe mu myaka yashize guhura n’umuntu mu kabari, mukanywa, bikarangira habaye imibonano y’ijoro rimwe byafatwaga nk’ibisanzwe mu buzima bw’urubyiruko, ubu ibintu biri guhinduka.

Ubushakashatsi bwakozwe ku myitwarire y’imibonano mpuzabitsina bwakozwe na Lovehoney, sosiyete icuruza imyambara y’imbere n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gutera akabariro bwibanze ku myitwarire y’urubyiruko cyane cyane abo mu cyiciro cy’aba Gen Z.

Bwagaragaje ko ruri kugenda rutera umugongo imibonano y’akanya gato, rugahitamo imibanire ifite amarangamutima n’igisobanuro cyimbitse.

Inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina akaba n’umushakashatsi muri Lovehoney, Elisabeth Neumann, yavuze ko ibi bitavuze ko urubyiruko rw’ubu rufite isoni cyangwa rwanga imibonano, ahubwo ruri kubaho mu gihe imiterere yo gukundana yahindutse cyane.

Ubushakashatsi bwerekanye ko kuva mu 2020, ahantu hasohokerwa nijoro harenga kimwe cya kane hafunze, bigahindura uko urubyiruko ruhura, rusohoka n’uko rwinjira mu mibanire.

Ikindi ni uko benshi mu rubyiruko bagabanyije kunywa inzoga cyangwa gusohoka nijoro, ibintu byahoze bigira uruhare mu gutuma abantu binjira mu mibonano y’akanya gato.

Imibare igaragaza ko kimwe cya kabiri gusa cy’abafite imyaka 18 kugeza kuri 24 bigeze gukora imibonano nyuma yo kunywa inzoga, ugereranyije na hafi 70% by’abafite imyaka 25 kugeza kuri 34, ndetse na hafi bitatu bya kane by’abafite imyaka 35 kugeza kuri 44.

Ikibazo cy’ubukungu na cyo kirimo kugira uruhare. Abenshi mu rubyiruko baracyabana n’ababyeyi kubera ubuzima buhenze, bigatuma uburyo bwo guhura n’abantu mu bwisanzure bugabanuka. Ibi byose biri gutuma imibonano y’ijoro rimwe igenda isimburwa n’imibanire y’igihe kirekire.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko aba Gen Z batandukanye na bakuru babo, kuko batakunda gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu bahuye bwa mbere ibizwi nka One night stand

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages