Unicef ivuga ko imirimo abana b’abakobwa bo ku Isi bakora, ibatwara amasaha atari make buri munsi. Abakobwa babiri kuri batatu barateka bakanakubura mu rugo, abandi baravoma bakanatashya ikwi.

Bakora kandi imirimo itaboneka (mito) yo mu rugo, nko kurera abana cyangwa kwita ku bageze mu za bukuru nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uko abana b’abakobwa bagenda bakura ariko imirimo bakora igenda yiyongera. Hagati y’imyaka itanu n’icyenda, abakobwa bamara 30% by’umwanya mu mirimo yo mu rugo mu gihe abafite imyaka 14 bamara igihe kigera kuri 50% bakora iyo mirimo.

Muri Somalia, abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 14 bamara amasaha 26 buri cyumweru bari mu mirimo mito mito yo mu rugo, aya masaha akaba ari menshi ugereranyije no mu bindi bihugu.

Mu bihugu bya Burkina Faso na Yemen na ho ngo hari ubusumbane mu mirimo ikorwa n’umwana w’umukobwa n’ikorwa n’umuhungu.

Anju Malhotra, umukozi wa Unicef yagize ati “Abakobwa bigomwa umwanya w’agaciro wo kwiga no gushimishwa n’ubuto bwabo.Ubwo busumbane mu mirimo yo mu rugo ku bana, bugira ingaruka ku buringanire hagati y’ibitsina byombi aho usanga imirimo ikorwa n’abakobwa ndetse n’abagore yikuba kabiri.”

Muri icyo cyegeranyo harimo n’imibare y'ihohoterwa rikorerwa abakobwa ndetse n’imibare y’abana bashyingirwa ku ngufu, abacibwa imwe mu myanya ndangagitsina hamwe n’abatiga.

Unicef isohoye iki cyegeranyo mu gihe tariki ya 11 Ukwakira buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa.

Abana b'abakobwa bakoreshwa imirimo yo mu rugo iruta ikorwa n'abauhungu
Abana b'abakobwa bakoreshwa imirimo yo mu rugo iruta ikorwa n'abauhungu