Iyi ndirimbo imaze ibyumweru 30 ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ruhurizwaho indirimbo 100 zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Post Nigeria cyabitangaje ku wa 21 Ukwakira 2026, iyi ndirimbo ya Tems yaciye agahigo kari gafitwe n’indirimbo ‘Water’ y’umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo, ndetse na ‘Love Nwantiti’ y’umuhanzi CKay wo muri Nigeria.

Izo ndirimbo zombi zari zimaze ibyumweru 29 kuri uru rutonde, mbere y’uko Tems azihigika akoresheje ‘What You Need’.

Muri iki cyumweru, indirimbo ‘What You Need’ iri ku mwanya wa 33 kuri Billboard Hot 100, mu gihe umwanya mwiza kurusha iyindi imaze kugeraho ari uwa 29.

Iyi ndirimbo yanageze ku mwanya wa mbere ku zindi ntonde ebyiri za Billboard, zirimo Mainstream R&B/Hip-Hop Airplay na Adult R&B Airplay.

Agahigo Tems yaciye ni ako kumara ibyumweru byinshi kuri Billboard Hot 100 abikesha indirimbo yakoze wenyine, kurusha undi muhanzi wese wo muri Afurika.

Billboard Hot 100 ni rumwe mu ntonde zikomeye mu muziki wo muri Amerika, aho indirimbo zikurikiranywa hashingiwe ku buryo zicuruzwa, zumvwa ku mbuga zicururizwaho umuziki n’inshuro zicurangwa kuri radiyo.

Kugera kuri uru rwego kwa Tems ni indi ntambwe ku bahanzi bo muri Afurika, cyane cyane abakora injyana ya Afrobeats, ikomeje kwagura imbibi no kumenyekana ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki.

Tems yaciye agahigo ku rutonde rwa Billboard Hot 100