Harry w’imyaka 42 yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ, cyasohotse ku wa 20 Ukwakira 2026, aho yavuze ko nubwo ibikomere by’amakimbirane yo mu muryango bishobora kumara igihe kirekire, abantu bakwiye kwiga kurenga ku byahise.

Ati  “Ibikomere bishobora kugumaho iteka, ariko icy’ingenzi ni uburyo ubibona n’uko ubifata mu bitekerezo byawe. Kureka ibyahise ni ikintu nakangurira buri wese gukora.”

Harry yavuze ko hari igihe kwibagirwa ibyabaye bigorana, cyane cyane iyo ingaruka zabyo zikomeje kugira uruhare mu mibereho ya buri munsi.

Yongeyeho ko nta mpamvu yo gukomeza amakimbirane yo mu muryango mu gihe Isi isanzwe ihanganye n’ibibazo byinshi.

Ati  “Kuri njye, ku Isi hari ibibazo byinshi bihagije, ndetse no mu buzima bw’abantu hari ibibazo byinshi, ku buryo nta mpamvu yo gukomeza amakimbirane yo mu muryango.”

Uyu mugabo ufite abana babiri yabyaranye n’umugore we Meghan Markle, yashimangiye ko icyifuzo cye gikomeye ari ukongera kugirana umubano mwiza na se ndetse n’umuvandimwe we.

Ati “Urebye ibindi byose biri kubera ku Isi, ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni ukwiyunga.”

Umubano wa Harry n’umuryango w’ibwami watangiye kuzamo agatotsi ubwo yatangiraga gukundana na Meghan Markle, bashyingiranywe mu 2018.

Amakimbirane yarushijeho gukomera mu 2020, ubwo Harry na Meghan batangazaga ko baretse inshingano zabo nk’abagize umuryango w’ibwami, bakimukira muri Amerika.

Mu gitabo cye Spare, Harry yagarutse ku makimbirane yagiranye n’umuryango we, by’umwihariko William, ndetse n’uburyo avuga ko Meghan yafashwe n’abo mu bwami.

Harry yavuze ko kuba yarasubiye gutura mu Bwongereza ari kumwe n’umugore we n’abana babo mu 2026 bishobora kumufasha kongera kwegerana n’umuryango we.

Yashimangiye ko yifuza gushyira inyuma amakimbirane amaze imyaka, kugira ngo bongere kubana neza.

Prince Harry ababazwa n’umubano mubi afitanye n’umuvandimwe we