Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byabo byagarutse ku mateka u Rwanda na Cambodia bihuriyeho, ubudaheranwa abaturage babyo bagaragaje nyuma y’amakuba banyuzemo, ndetse n’ubushake bwo kongera kubaka ibihugu byabo no guharanira kwigira.
Aba bayobozi bongeye gushimangira ubushake bwo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego z’ingenzi bifitemo inyungu.
Ibiganiro na Hun Sen biri muri gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Cambodia, rugamije kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko u Rwanda na Cambodia bishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye muri izo nzego, hagamijwe guteza imbere umubano wabyo mu by’ubukungu.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, na byo byibanze ku kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu gitondo, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe n’Umwami wa Cambodia, Norodom Sihamoni, mu Ngoro y’Ubwami i Phnom Penh.
Bakiriwe mu muhango w’icyubahiro ugenerwa abakuru b’ibihugu bari mu ruzinduko rwa Leta, wakurikiwe n’ibiganiro bagiranye n’Umwami Norodom Sihamoni.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banasuye Urwibutso rw’Ubwigenge bwa Cambodia n’urwibutso rwa Norodom Sihanouk, wahoze ari Umwami w’icyo gihugu akaba na se w’Umwami Norodom Sihamoni.
Norodom Sihanouk yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Cambodia rwo kubona ubwigenge mu 1953.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Phnom Penh mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026. Bakiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage bari bitwaje amabendera y’u Rwanda na Cambodia n’amafoto y’abayobozi b’ibihugu byombi.
Muri gahunda y’uru ruzinduko hanateganyijwe ibiganiro bya Perezida Kagame na Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Cambodia, Khuon Sudary.
Uretse uruzinduko rw’akazi, Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, izabera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026.
Iyi nama izibanda ku gushimangira amahoro, hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye. Izaberamo kandi amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF uzayobora uyu muryango mu gihe cya 2027–2030.
Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo usanzwe ayobora OIF ari mu bakandida bahatanira uwo mwanya. Azaba ahanganye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Ciolos wo muri Roumanie.
Aya matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026.









Ibitekerezo 0