Ibi byagaragajwe ku itariki 23 Ukwakira 2026 ubwo Kuranga Digital Ltd yashyikirizaga impamyabushobozi abantu 109 barangije amasomo y’igihe gito ajyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari.
Abahawe izi mpamyabushobozi barimo abari basanzwe mu kazi n’abakiri mu ntebe y’ishuri bahuriye ku kuba barize amasomo ajyanye n’imari nk’icungamutungo n’ibaruramari.
Amasomo bahawe y’igihe gito ajyanye n’ubumenyingiro mu by’ikoranabuhanga mu by’imari rikoreshwa mu kazi kandi ritigishwa cyane mu masomo asanzwe.
Higanjemo ibijyanye no gukoresha ‘applications’ mpuzamahanga zigezweho mu by’imari nka QuickBooks, Xero, SAP, Sage, Tally NAV n’izindi.
Umuyobozi Mukuru wa Kuranga Digital Ltd, Uwitonze Patrick Aimable yavuze ko kuva mu 2014 batangira babonaga icyuho mu bumenyingiro bukenewe cyane n’abakoresha mu by’imari bituma batangira gutanga ‘softwares’ zigisha abantu kuzikoresha.
Byageze mu 2019 iyo gahunda iraguka batangira kwigisha no gutanga impamyabushobozi zifasha abantu gukora neza akazi kajyanye n’imari bakora no kuba bakwikorera.
Kuva batangira, bamaze guhugura abantu barenga 850, harimo abarenga 300 bahawe impamyabushobozi zemewe na Minisiteri y’Uburezi kandi bigisha kuva ku basoje amashuri yisumbuye kugeza ku barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ati “Abo twigishije buri mwaka dutoranyamo aba mbere duhuza n’abakoresha abandi natwe tukabaha akazi cyangwa tukabashakira amamenyerezamwuga. Impamyabushobozi tubaha kuko ziba zemewe ku rwego rw’Igihugu, babona n’ibiraka byo kujya guhugura abandi mu bigo kandi n’abari basanzwe mu kazi bagakora neza.”
Kwihangana Clément wahawe impamyabushobozi ariko yari asanzwe akora ibijyanye n’imari, yavuze ko we n’umukoresha we mbere bari bafitanye ikibazo cy’uko akora akazi mu buryo burimo kwandukura ibintu byinshi bigatuma bitinda, ariko ubu amaze kugira ubumenyi bumufasha gukemura icyo kibazo.
Ati “Icungamutungo buriya rijyana no kwandika amakuru kandi twese twabyize mu buryo bwo kwandika kimwe kimwe. Uretse kuba ayo makuru ashobora no gutakara mu gihe habaye inkongi, ikoranabuhanga twize ridufasha kuyabika ku buryo ntaho ajya. Binoroshya kandi kuyasangiza abandi ntimwirirwe muhererekanya inyandiko. Ubu ibyo nakoraga mu mezi menshi kumwe kurangira byamaze kwikora.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu burezi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), Sengati Diane yavuze ko hakiri abantu bize ibijyanye n’imari ariko badafite ubumenyi bw’ikoranabuhanga rigezweho mu kazi, ndetse ko hari icyo bateganya kubikoraho.
Ati “Biduhaye umukoro wo kureba uko mu nteganyanyigisho zacu aya masomo ajyanye n’ikoranabuhanga biragaragara ko abayakeneye baramaze kwiga ari benshi.”
“Haba mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru ubu bumenyi burakenewe, bakwiye gusoza amasomo asanzwe babufite, ntibazaze kubishaka nyuma. Kuri ubu mu biga Ibaruramari mu mashuri yisumbuye ‘QuickBooks’ batangiye kuyiga ariko hari ibindi bitarajyamo.”
Umwarimu muri Kepler College, Umi Pascal yavuze ko Isi ya none yihuta mu ikoranabuhanga ndetse u Rwanda rukaba rwarashyizemo ingufu ku buryo urwego rw’imari rutagomba gusigara inyuma kuko nka ‘software’ yitwa QuickBooks akazi kakorwaga amasaha ari hagati ya 12 na 15 ishobora kugakora mu minota 45.

















Ibitekerezo 0