Izi mpinduka ni zimwe mu zikubiye muri gahunda nshya yo kuvugurura serivisi z’ubutabazi bwihuse (Emergency Medical Services), izashyirwa mu bikorwa kuva mu 2026 kugeza mu 2030.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026, mu bikorwa byahuriranye na siporo rusange ya Car Free Day yabereye i Kigali.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko icyemezo cyo guhindura amabara y’imbangukiragutabara cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko amwe mu mabara yari asanzwe akoreshwa atatumaga izo modoka zimenyekana cyangwa ngo zigaragare neza mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Kimwe mu byatumye n’amabara ahinduka birumvikana hari amabara mpuzamahanga asabwa bituma uyabona haba ari kumanywa cyangwa nijoro, waba uyacanyeho amatara uri kure, cyangwa uyirebeye mu ndorerwamo zabugenewe niba utwaye nk’ikinyabiziga ukayobona vuba.”
Yasobanuye ko hari igihe imbangukiragutabara zashoboraga kumenyekana gusa igihe amatara yazo yabaga yaka, ariko ntizihite zimenyekana mu gihe ataka.
Ati “Izari zihari rero ubushakashatsi bwari bwaratweretswe ko hari n’abatazibona cyangwa ntibazimenye, amatara ashobora kuba agaragara ubwayo ariko utayacanye umuntu akaba atayimenya.”
Dr Nsanzimana yavuze ko amabara mashya yatoranyijwe hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, kugira ngo imbangukiragutabara z’u Rwanda zirusheho kumenyekana aho ziri hose.
Yongeyeho ko atari amabara y’imodoka gusa yahinduwe, kuko n’imyambaro y’abakozi bakora mu butabazi bwihuse yatangiye kuvugururwa, buri wese akazajya agira umwambaro umufasha kumenyekana hashingiwe ku nshingano ze.
Izi mpinduka zije mu gihe u Rwanda rukomeje kongera umubare w’imbangukiragutabara, zavuye kuri 263 mu 2023 zigera ku zigera kuri 530 mu 2026.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igihe impanuka cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima gitabaje imbangukiragutabara, impuzandengo y’igihe zimara kugira ngo zigere ahakenewe ubutabazi yagabanutse iva ku minota 45 igera kuri 15 muri Kigali, naho hanze ya Kigali iva ku masaha abiri n’igice igera ku minota 45.
Intego ni uko mu 2029 icyo gihe kizaba cyaragabanutse kikagera ku minota 10 muri Kigali no ku minota 20 mu bindi bice by’igihugu.
Abaturage bibukijwe ko mu gihe habaye ikibazo cy’ubuzima gisaba ubutabazi bwihuse, bashobora guhamagara 912 ku buntu, ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakaba basabwa guha inzira imbangukiragutabara kugira ngo zibashe gutabara ku gihe.






Ibitekerezo 0