Yabigarutseho, ubwo hasozwaga amasomo y’icyiciro cya 27, aho abayarangije barimo abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda 71, abapolisi babiri n’abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, batatu.
Ni amasomo azwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ yasojwe kuri uyu wa 30 Ukwakira yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda, abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Abo bofisiye bari bamaze amezi atanu bahugurwa, bahawe amasomo ajyanye no kuyobora ingabo ku rugamba no kunoza imikorere y’akazi kabo ko mu biro.
Abasirikare barangije ayo masomo, bagaragaje ko azabafasha gukora kinyamwuga kandi bakagera ku ntego uko bikwiye.
Major Immaculée Muteteri ati “Amahirwe nahawe na RDF yo kuza gukurikirana aya masomo azamfasha mu kazi kanjye ka buri munsi, mu buryo bwo gutegura intambara no kuyishyira mu bikorwa no gukora inshingano neza. Tuzafasha kandi abayobozi mu igenamigambi n’imiyoborere mu buryo bwa gisirikari bikorwa hubahirizwa indangagaciro za RDF, kuko nabyo twabyigishijwe.”
Major James Rwamuhizi ati “Iki cyiciro dusoje cyadufashije kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’igenamigambi byose bigaruka ku gutegura urugamba mu gihe cy’intambara. Twungutse ubumenyi bwo gufasha abayobozi mu gihe cy’intamaba n’icy’amahoro kandi byose bikazakorwa hubahirizwa indangagaciro za RDF.”
Major Rwamuhizi avuga ko aya masomo bahawe bayungukiyemo kandi ubumenyi butandukanye burimo no gucunga ibikoresho, kurangwa no gushishoza no gufata imyanzuro myiza kandi ikwiye.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasoje amasomo kwibuka ko intsinzi yabo izagaragazwa n’uburyo bazarengera inyungu z’Igihugu.
Ati “Ni intambwe imwe musoje ndetse muzirikane ko mugomba gutera iyisumbuyeho, aya masomo musoje arimo ubumenyi shingiro mu igenamigambi no mu itegurwa ry’ibikorwa bya gisirikare no gusobanukirwa inyungu z’Igihugu mu bijyanye n’umutekano. Intsinzi yanyu izagaragazwa no kurengera inyungu z’u Rwanda igihe cyose zaba zibangamiwe, kandi mugomba kubikora mu ndangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z’u Rwanda.”
Maj Gen Nyakarundi yasabye abasirikare basoje amahugurwa gukomeza kugira ikinyabupfura, anabibutsa ko kuba basoje amasomo neza abenshi baterwaga ingabo mu bitugu n’imiryango yabo.
Yanabibukije ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry’imikorere inoze no kuyobora mu buryo bw’intangarugero mu Ngabo z’u Rwanda.













Ibitekerezo 0