00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni zambitswe imidali y’ishimwe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 13 February 2025 saa 09:25
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS, zambitswe imidali y’ishimwe na Loni mu kuzirikana ibikorwa byo kugarura amahoro ziri kugiramo uruhare.

Umuhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Juba, ku wa 12 Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian wayoboye icyo gikorwa, yashimiye u Rwanda ku bw’umusanzu ukomeye rukomeje gutanga mu butumwa bw’amahoro, ashimira imyitwarire myiza n’ubwitange Ingabo z’u Rwanda zigaragaza iyo ziri mu butumwa bwa Loni.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda ari rwo rufite ingabo nyinshi muri Sudani y’Epfo, ko ari na zo shyiga ry’inyuma muri UNMISS.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo, Brig Gen William Ryarasa, yavuze ko izo ngabo zakoze neza akazi kazo, ibyagaruye amahoro n’umutekano mu bice zishinzwe.

Yavuze ko bafatanya n’ingabo zo muri iki gihugu mu bikorwa byo kurinda umutekano, kugenzura uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa no gukusanya amakuru atandukanye afasha mu kurinda abasivili byuzuye.

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu duce twa Tomping i Juba na Torit, zikagira uruhare kandi mu bindi bikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’abaturage nko kwimakaza isuku, ubuvuzi, uburezi, gutera ibiti n’ibindi.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa, Lt Col Emmanuel Ntwali, yavuze ko iryo shimwe ari igikorwa gikomeye kuri abo basirikare bamaze amezi 11 buzuza inshingano zabo muri UNMISS.

Yashimangiye ko iyo midali igira uruhare runini mu kongera umurava w’abari kugira uruhare mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.

Lt Col kandi yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS, Guverinoma ya Sudani y’Epfo n’ingabo zo mu bindi bihugu zagize uruhare kugira ngo buzuze inshingano.

Mu Ukwakira 2024 byatangajwe ko kuva mu 2012, Ingabo z’u Rwanda uretse kurinda abaturage, zari zimaze kugira uruhare mu bikorwa 84 byo gutera ibiti, ibikorwa 54 by’ubuvuzi, zagize uruhare kandi mu bikorwa 39 byo kugeza amazi ku baturage.

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo zashimiwe
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo zambitswe imidali y'ishimwe
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo zakoze n'akarasisi
Ingabo z'u Rwanda ziri muri Sudani y'Epfo mu butumwa bwa Loni kuva mu 2012
Abitabiriye igikorwa cyo kwambika Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Epfo, imidali y'ishimwe babyiniwe imbyino gakondo nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .