{Hamwe n’iterambere byinshi byarahindutse ndetse birushaho no gukomeza guhinduka. Bimwe, ndetse byinshi, bihinduka neza ariko n’ibindi bimwe bigenda biganisha ahatashimwa mu buryo bwose, kuko hari aho ubona ko ubushobozi bw’umutwe wa muntu bwagiye bugabanyirizwa umwanya wo gukoreshwa uko buri ndetse bikaba byanatuma bamwe batamenya kuwukoresha.}
Ingero ni nyinshi, mu nzego zose z’ubuzima, ariko aha twibanze ku busizi n'ibisigo [poesie/ Poetry mu ndimi z’amahanga] nk'uko iyi tariki ya 20 Werurwe aba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe ubusizi.
Iyo witegereje ubona ko amategeko y’ubwo busizi ku isi hose yari uko umusizi atora igisigo akakimenya neza, ubundi akazabona kukivugira imbere y’imbaga, nyamara kuri ubu siko bikimeze kuko abitwa abasizi b’ubu hari n'ubwo usanga benshi, n'ubwo atari bose, bavuga ibisigo babisoma ku mpapuro, ndetse n’imivugirwe yabyo yarahindutse.
Bamwe mu basizi bakibikora kuri ubu, nabo banenga uburyo bukoreshwa, ndetse bakanavuga ko impamvu ibitera yaba ari uko abasizi b’ubu babaye ba “Mpange mpembwe” bitandukanye n’abakurambere muri uwo mwuga bo babaga bahanga bafite icyo bagendereye gukemura mu muryango kandi babikora nk’ibibarimo.
Jean de Dieu Nsanzabera, umwe mu bagikora ubusizi kuri ubu mu Rwanda ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo bijyanye n’umuco wa Kinyarwanda, anenga uburyo we avuga ko asanga ubusizi bw’ubu bugenda burushaho gutakaza umwimerere w’ubusizi ndetse ngo n’isa (icyanga) mu bisigo ugasanga rigabanuka cyane.
Agira ati “Ubona ubusizi bw’ubungubu bwaragiye butakaza umwimerere w’ubusizi cyane. Umusizi wo hambere yajyaga mu nganzo gusiga, hari icyo ashaka kugeza kuri rubanda mu rwego rwo gukemura ibitarabaga bigenda, bigatuma banamwita intiti itekererza ingoma. None ubu usanga ab’ubu barabaye ba mpange mpembwe, abenshi bajya aho bagapfa kwandika bagira ngo bishyurwa n’uwabasabye guhimba umuvugo bakawumuha bikarangira ariko ugasanga nta nyurabwenge ryimbitse ririmo.”
Uyu musizi twaganiriye anakomeza anenga uburyo abiyita abasizi b’ubu batagifite ubushobozi bwo gutora igisigo ku mutwe ngo babe bakivuga badasomye, ku buryo usanga umuntu yakwiyita umusizi kandi nta n’umukarago yifitiye mu mutwe.
Ati “Ubundi nta musizi usiga asoma. Indangagaciro ya mbere y’umusizi ni uko asiga igisigo cyiza kandi akakivuga ntaho agisoma ukumva injyana itaberamye kandi iryoheye amatwi, wanareba ubutumwa buri mu gisigo ugasanga bufatika. Ubu biragoye sin ka kera aho umuntu yagendaga agatora imikarago igihumbi y’igisigo kimwe mu mutwe, ndetse ukaba wanasanga Atari igisigo kimwe cyonyine uwo musizi azi.”
Uyu mugabo ubimazemo igihe kitari gito gusiga, kuko yabitangiye kuva akiri muto, avuga ko ubusanzwe impamvu ubusizi bugenda butakaza umwimerer wabwo ari nyinshi zirimo ko nta rwego rubushyigikira ruhari nta n’ihuriro ryabo, ndetse ngo ugasanga n’ururimi rw’Ikinyarwanda rudasigasirwa neza kuko ngo ubundi ubusizi kimwe n’ubundi buhanzi nyemvugo bwose, ari kimwe mu bifasha kubungabunga ururimi n’umuco.
Aha agira ati “hari impamvu nyinshi zitera ubusizi gusubira inyuma mu Rwanda, zirimo yuko ubu nta Ntebe y’abasizi ikibaho. Intebe y’abasizi yabaga ari umutware w’abasizi bose, wabaga ashinzwe kugenzura uko ubusizi bukorwamo, akaba i Bwami, ndetse ugasanga abasizi ubwabo bahwiturana, hagira n’ubigorofanya ukumva nta njyana y’ubusizi mu bisigo bye agahwiturwa agasubizwa mu murongo.”
Nsanzabera, avuga ko we nk’umusizi ubikora kuri ubu mu Rwanda kandi akaba anabikunda, abona hari igikwiye gukorwa ngo ubusizi bwongere bugire agaciro mu Rwanda kandi bugira n’umumaro wabwo mu kubungabunga umuco n’ururimi by’Abanyarwanda.
Asaba ibintu bitatu yumva byakorwa bigatuma ubusizi bukorwa neza. Ati “Nasaba Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’umuco, kongera guha agaciro ubusizibukarushaho gutanga umusaruro, ndetse ikanafasha mu kuba hajyaho ihuriro ry’abasizi bo mu Rwanda, kugira ngo bikorwe mu buryo bwiza kandi bwongere bugire ingufu bukwiye kuba bufite.”
Anasaba abasizi ubwabo bakwihuza, bakarushaho gukorera hamwe no guhuza imbaraga kugira ngo ubusizi bukorwe neza hatagenderewe ubucuruzi gusa, ngo abantu babe ba “Mpange mpembwe”. Anongeraho ko inteko y’umuco n’ururimi igomba gutanga umurongo ngenderwaho mu rwego rwo gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, kugira ngo rurusheho kwifashishwa n’abasizi kandi rwaguke.



Ibitekerezo 0