Urugori ni umurimbo ukoze nk’uruziga ukozwe mu bishishwa bibiri by’umugano biranze kimwe ku mutwe w’ikindi, ukambarwa n’abagore aho bawutamiriza mu mutwe nk’ikimenyetso cy’uko bafite abagabo kandi ari n’ababyeyi babyaye. 

Umushakashatsi ku Mateka n'Umuco mu Nteko y'Umuco, Urayeneza Pontien yabwiye IGIHE ko hambere, umubyeyi yategaga urugori rukaba ikimenyetso n’icyubahiro cya kibyeyi. 

Ati “Umubyeyi yategeraga urugori abana n’umugabo. Umugore utarabyaye, na we yashoboraga gutega urugori ariko batararumutegesheje. Ni ukuvuga ko yagendaga akarukosha, ubundi akajya arutega, ari uko ari kumwe n’umugabo we nk’igihe  umugabo we avuye ku itabaro, bari mu birori n’ahandi. Iyo babaga batari kumwe byari umuziro kurutega”. 

Yakomeje avuga ko ababyeyi bose bategeraga urugori umwami igihe yabaga ari kurambagira  igihugu. Avuga ko icyo gihe, aho umwami yageraga hose ari kurambagira  ababyeyi bose barazaga bakamusanganira bateze urugori bikitwa ko barutegeye igihugu. 

Urayeneza yasobanuye ko imiterere y’urugori imeze nk’uruziga isobanura umugozi w’intacika, utagira itangiriro n’iherezo, ukaba ikimenyetso kandi kiranga ubumwe bw’umuryango nyarwanda. 

Ati” Ababyeyi kandi bategeshaga urugori umukobwa wabo iyo yabaga abyaye kabiri kandi ibitsina byombi. Babaga bamwifuriza umuryango uhorana ubuzima bwiza, kororoka no kuramba kugira ngo umuryango ntuzazime”. 

Kuki abagore bato b’ubu batagitega urugori?

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wagenewe Abageze muzabukuru ku wa 6 Ukwakira,2026 mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo, IGIHE yaganiriye n’abakecuru bagitega urugori maze bagaragaza ko muri iki gihe kubona aho ukosha (ugura) urugori bigoranye. 

Nyiramaliza Daphrose w’imyaka 68 yagaragaje ko bitewe n’igabanyuka ry’abagore batega urugori, abazikoraga bagiye bacika intege rimwe na rimwe bagatabaruka ntawe baraze uwo mwuga.  

Ati “Hari umusaza umwe twumvaga wazikoraga akanazicuruza mu isoko rya Nyagasambu ariko menya atakiriho. Ubu nta handi tuzi umuntu yakosha urugori”. 

Undi mukecuru witwa Mukankuriza yavuze ko kuba abagore bakiri bato b’ubu baharaye ibigezweho birimo nko kuboha imisatsi no kuyinyereza bikaba byaratumye urugori rwirengagizwa kubera ko akenshi rutegwa n’uwasokoje umusatsi we uruhanika. 

Ati “ Abagore b’iki gihe bo iyo bagerageje batega urugori rukoze muri Pulasitiki rutandukanye n’urugori rwa Kinyarwanda”. 

Umushakashatsi Urayeneza  agaragaza ko mu buzima, ikiremwamuntu kigenda kigira ibyo kiyungura mu mibereho mu rwego rwo   kujyana n’icyerekezo Isi igezemo. 

Avuga ko muri iyi minsi, ikimenyetso cyo kuba umugore afite umugabo cyangwa ari umubyeyi kitakigaragazwa gusa n’urugori ahubwo ko byasimbujwe impeta. 

Ati “ Impeta ariko, si umwihariko w’Abanyarwanda kuko n’abandi batari bo bazihuriyeho. Uretse kuba ikimenyetso cyo kuba umubyeyi, urugori ni n’umwambaro w’umurimbo mu muco nyarwanda, urwambaye agaragara neza kandi kandi akagaragaza umwihariko w’Abanyarwanda”.  

Uyu mushakashatsi yongeraho ko nubwo umuco Nyarwanda wakura ukajyana n’icyerekezo cy’Isi, bidakwiye gukuraho ko Abanyarwanda bagomba gusigasira umwimerere n’umwihariko bibaranga. 

Ati, “ Ukwiye kuba  umurage uhererekanywa uko ibisekuru bisimburana”.