Ubwo Perezida Macron yatangizaga inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize OIF kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024 yagaragaje ko abantu barenga miliyoni 300 bo mu bihugu bigize uyu muryango bose bagira uruhare mu guteza imbere uru rurimi.
Yagize ati “Twabonye amagambo y’Igifaransa acurwa n’abo ku mpande zose z’Isi. Zibulateur, Camembérer, Téchniquer, nk’uko babivuga mu Rwanda kwa Paul [Kagame]. Iyi Francophonie iduhuza yaratekerejwe, irashakwa.”
Muri Werurwe 2021 ni bwo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko inshinga ‘Techniquer’ ikomoka mu Rwanda yashyizwe mu nkoranyamagambo y’uyu muryango yasohotse icyo gihe.
Mu butumwa Mushikiwabo yageneye abakoresha urubuga X rwari rucyitwa Twitter, yagize ati “Abatwipsi b’iwabo muraho! Ntimucikwe iyi nkusanyamagambo (?) ikubiyemo amagambo y’Igifaransa hirya no hino kw’Isi mu ntara za Francophonie. Hagiye kongerwamo akajambo ‘techniquer’ bivuga gushaka ibisubizo wirwanyeho ariko bitari gushushanya!”
Nk’uko Mushikiwabo yabisobanuye, iri jambo ryageze mu nkoranyamagambo ya La Francophonie ku gicamunsi cya tariki ya 16 Werurwe 2021.
Ku ikubitiro, inkoranya ya La Francophonie yashyizwemo amagambo n’imvugo birenga 470.000. Ubwanditsi bwayo bugaragaza ko mu mwaka wa 2022 hongerewemo amagambo abarirwa muri 500.
Mu myaka itanu n’igice iyi nkoranyambagambo ishyizweho, ikigo mpuzamahanga cya La Francophonie giteza imbere Igifaransa na Kaminuza ya Lyon 3 Jean Moulin, bimaze gushyiramo ibisobanuro by’amagambo n’imvugo hafi 600.000.
Igifaransa ni rumwe mu ndimi eshanu mu zigera ku 7000 zivugwa cyane ku Isi. Umunyendimi Maria Candea wigisha muri Kaminuza ya Sorbonne Nouvelle yavuze ko kigira amagambo yihariye akoreshwa bitewe na sosiyete y’abantu runaka, bikaba imwe mu mpamvu gikundwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!