00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurira mu ruhame, kurya mbere y’abana: Zimwe mu ndangagaciro nyarwanda ziri gukendera (Video)

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 6 June 2024 saa 12:50
Yasuwe :

Umunyarwanda yagize ati ’Agahugu katagira umuco karacika”, ibi bivuze ko mu isi buri gihugu kigiye gifite amateka n’umuco byacyo byihariye bikiranga. Abanyarwanda bagira indangagaciro nyinshi arizo zibamo za Kirazira, gusa zimwe muri zo zigenda zizimira kubera kwigana imico y’ahandi.

Za kirazira ziranga amateka n’umuco by’u Rwanda zirenga ibihumbi bitanu ariko zimwe muri zo zimaze kuzimira. Impamvu ni uko ituruka ku mugani benshi bakunda gukoresha uvuga ngo ‘Kiliziya yakuye kirazira’

Zimwe muri Kirazira zigenda zicika:

Umuntu kugenda arya mu nzira : Mu muco nyarwanda cyaraziraga kubona umuntu uwo ari we wese arira mu nzira, gusa kuri ubu byarenze urugero. Ntabwo ari umuco mwiza ubereye abanyarwanda kurya mugenzi wawe arimo akureba kandi we ntacyo kurya afite.

Kirazira guha umuntu igicagase: Ibi mu muco nyarwanda bivuze ko uwo muntu uba ucagase imigisha cyangwa imitungo ye utamwifuriza gutunga. Kirazira guha umuntu ikintu kimwe,mu Kinyarwanda cyangwa kituzuye kuko ari ukumwifuriza inabi.

Kirazira ko umugabo afungura mbere y’abana: Abana ni bo babanza gufungura bagakurikirwa n’ababyeyi babo kugira ngo bijute. Kirazira ko ababyeyi bafungurira imbere y’amaso y’abana babo babareba mu kanwa kugira ngo abana batagira ikinyabupfura gike cyo kujya banareba mu kanwa abashyitsi basuye umuryango barimo gufungura

Nta mwana wicara umukuru ahagaze: Bisigaye biba ikibazo kuba umwana muto yahagurukira umuntu mukuru haba mu modoka, mu birori n’ahandi, nyamara mu muco nyarwanda ntabwo byemewe ko umwana yicara umuntu mukutu ahagaze, keretse uwo mwana arwaye cyangwa afite ubumuga.

Kurikira ikiganiro usobanukirwe byinshi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .