Uyu umwiherero wiswe Uburiza bw’Inkindi n’Amariza Summer Camp, abana bawitabira bawigiramo imbyino , kuririmba, Ikinyarwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Umuyobozi w’iri torero Carine Karambizi, yabwiye IGIHE ko yahisemo gutegura uyu mwiherero nyuma yo kubona ko abana bato batabona aho bahurira ngo bige ibijyanye n’umuco nyarwanda dore ko aho biga ku mashuri hari n’ibigo bimwe na bimwe bidatanga umwanya uhagije kuri iyi ngingo.
Ati “Muri iki gihe cy’ibiruhuko usanga abana bakeneye ibintu bahugiraho kandi bifitiye umumaro umuryango nyarwanda ndetse n’abana ubwabo, nureba neza nko ku ishuri hari abatabona amahirwe yo kwiga ibijyanye n’umuco nyarwanda, imbyino ,Ikinyarwanda,n’ibindi n’ibindi.”
“Nararebye mbona hakenewe igikorwa nk’iki aho abana bahurira bagatozwa umuco wacu mwiza, bakamenya kubyina bya Kinyarwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco wacu , gusabana na bagenzi babo bangana, bahigira kandi ikinyabupfura no kumvira.”
Carine Karambizi akomeza avuga ko iki gikorwa cyarushaho gusigasira umuco nyarwanda usa naho utakigaragara cyane mu bakiri bato.
Uyu mwiherero watangiye tariki 16 Nyakanga uzasozwa muri Nzeri 2024. Abana bawitabira bahurira kuri Centre Missionnaire Lavigerie (CELA) bahura gatatu mu cyumweru ku wa mbere , kuwa kabiri no ku wa kane kuva saa tatu kugera saa sita n’igice.
Carine Karambizi yiyambaza ababyinnyi yatoje mu Itorero Inkindi n’Amariza bakamufasha kwigisha aba bana bato bamugana.
Mu Kinyarwanda bavuga ko agahugu kagatagira umuco gacika , Carine Karambizi akaba asaba ababyeyi gukundisha abana babo umuco nyarwanda batazibagirwa inkomoko yabo.
Itorero Inkindi n’Amariza rimaze imyaka itatu rishinzwe na Carine Karambizi mu rwego rwo kurushaho gusigasira umuco gakondo awukundisha abato n’abakuru ndetse yongeraho na siporo ishingiye kubyino gakondo (Gakondo Body workout) ifasha abantu gukora imyitozo ngororangingo binyuze mu mbyino gakondo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!