Wakomotse ku nka yitwaga Cyamaramba yari inyamibwa yo mu Kaganda, inyarurembo za Ndahiro Cyamatare, ahayinga umwaka w’i 1500.
Uwo Ndahiro yamaze kwicwa n’abakongoro, u Rwanda rurara nze, kuko n’umuhungu we Ndori bari baramuhungishirije kwa nyirasenge Nyabunyana, i Karagwe k’abahinda (Ibikomangoma by’I Karagwe n’I Nkore, babyitaga abahinda kuko bakomoka kuri Ruhinda). Ibyo bituma imiryango ikomeye yigabagabanya igihugu: Abasinga, Ababanda n’ayandi moko akomeye.
Ubwo rero Ndahiro yapfuye asize inka z’inkoni y’i Bwami zitwaga Akaganda, ni zo yamurikaga mu birori, kuko umwami atagiraga inka ze bwite.
Inka zo mu Rwanda zose bavugaga ko ari iz’umwami.Igihe cy’imurika ry’inka, Ndahiro yacyuraga izo zitwa akaganda, abakobwa bakaziririmba bavuga, bati ’’Nimuze murebe akaganda; Kandi uwanga akaganda, umwami aramuca akaganza.”
Muri izo nka z’inkoni y’i Bwami harimo imwe yitwa Cyamaramba, ni yo yari inyamibwa yo mu Kaganda. Hashize iminsi Ndahiro apfuye, Mateke w’umusinga wari warigaruriye i Nduga, atumiza akaganda kugira ngo azirebe, atuma ku mutware wazo witwaga Kariburyo wari utuye ku karutu kitwa Nyiranduga kari muri Nyamabuye (Ahahoze ari Gitarama), ni ko kitiriwe Nduga yose.
Kariburyo atuma ku bashumba ngo bimure Akaganda, bagasangishe Mateke ku Kivumu cya Mpushi ya Nyarenga.
Zimaze kuhagera babimenyesha Mateke. Bakora ku bakobwa ngo bitegure imihigo isanzwe yo gusanganira Akaganda. Abakobwa baritegura, Akaganda ziratunguka, bahanika amajwi baririmba, bati ’’ Nimuze murebe akaganda: Kandi uwanga akaganda, umwami aramuca akaganza”.
Mateke yumvise amgambo abo bakobwa baririmbye biramubabaza, agumya gusera igihanga. Ubwo Kariburyo n’abatahira be bamurikaga Akaganda inyamibwa yazo Cyamaramba izamuje imbere.
Barazimurika,bayivuga amazina, rubanda barabishima. Ariko abanzi ba Kariburyo bo, baboneraho urwaho rwo kumuseserezakuri Mateke, bati”Biriya Kariburyo n’abatahira be bakorera Akaganda n’inyamibwa yazo Cyamaramba, ni imitsindo yo gukuraho ubutegetsi bwawe!”
Bakomeza guhata Mateke ibirego, ageze aho ararambirwa atanga Kariburyo n’abatahira be na Cyamaramba inyamibwa yaruse Akaganda zose.
Nuko baricwa, amazimwe ashirira Gishike, imirambo yabo n’uwa Cyamaramba bajya kuyohera mu mworera wa Kiboha h’i Cyeza mu Rutobwe kuva ubwo rero, babona umuntu urengana akavutswa ishimwe ry’umurimo yakoze neza bigaragara, bakamugereranya na Kariburyo waragiye neza Akaganda,aho kumugororera bakarenga bakamusyana n’inyamibwa yazo, ni bwo wumva bavuga ngo, ”Naka yatahiye Cyamaramba”.
Gutahira cyamaramba = Gukora neza ukwavutswa ishimwe.

Inkomoko:Ibirari by’insigamigani




Ibitekerezo 0