Umuco ni ishingiro ry’ubumwe bw’abenegihugu kuko bawusangiye, ukabaranga.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu iha agaciro cyane abafatanyabikorwa bitangira kubungabunga no guteza imbere umurage ndangamuco w’lgihugu.
Muri icyo gikorwa harimo ibyiciro bitatu birimo kuzareba indashyikirwa mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, indashyirwa mu guteza imbere umuco Nyarwanda n’indangagaciro zawo n’indashyikirwa mu guteza imbere umurage w’u Rwanda.
Ku bijyanye n’indashyikirwa mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, hazarebwe umuntu ufite ibikorwa by’ubwitange bigamije kubungabunga, gusigasira no guteza imbere ururimi rw’lkinyarwanda.
Ku bijyanye no guteza imbere umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo hazarebwa ufite ibikorwa by’ubwitange bigamije kubungabunga, gusigasira no guteza imbere umuco Nyarwanda n’indangagaciro zawo.
Ni mu gihe ku cyiciro cya Gatatu cyo guteza imbere umurage w’u Rwanda hazarebwa ufite ibikorwa by’ubwitange bigamije kubungabunga, gusigasira no guteza imbere umurage w’lgihugu.
Abazatoranywa muri ibi byiciro byose kandi bagomba kuba bafite ibikorwa ari ibyabo bwite cyangwa umuntu abifatanyije n’abandi kandi ari umwimerere, Kuba ari ibikorwa bifitiye akamaro abantu benshi mu buryo butandukanye kandi bugaragara no kugaragaza uburyo igikorwa kizaramba (kugaragaza iteganyabikorwa ryerekana ko ari umushinga uzaramba).
Hari kandi kuba bikorwa kinyamwuga (ubumenyi, ubushobozi,...) bikaba akarusho bikorwa cyangwa bishobora gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga; kugaragaza aho ibikorwa bikorerwa kandi bikaba bimaze nibura imyaka ibiri ndetse no kuba umuntu akora mu buryo buzwi (afite ibyangombwa bitangwa n’urwego rubifite mu nshingano).
Muri buri rwego hazahembwa abantu batatu aho biteganyijwe ko uwa mbere muri buri cyiciro azahabwa ishimwe rya 1.000.000 Frw; uwa kabiri muri buri cyiciro, ahabwe ibihumbi 700 Frw, uwa gatatu ahembwe ibihumbi 500 Frw mu gihe buri wese uzagera mu cyiciro cya nyuma azahabwa icyemezo cy’ishimwe.
Abahatana basabwa kohereza inyandiko zirimo amazina na kopi y’indangamuntu ya nyiri ibikorwa n’ibindi byangombwa bitangwa n’urwego rubifite mu nshingano, aho akorera (Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu), Imeri na nomero ya telefoni by’upiganwa.
Ibindi bisabwa ni ukuguragaza amafoto cyangwa amashusho y’ibikorwa aho bishoboka n’amabaruwa y’abantu babiri bazi ibikorwa bye; ukuyemo inzego zateguye iki gikorwa.
Inyandiko izi zoherezwa hifashishije uburyo bwa imeli aho izoherezwaho ari [email protected] na [email protected]
Biteganyijwe ko itariki ya nyuma yo koherezaho inyandiko ari iya 9 Gashyantare 2025, mbere ya saa kumi n’imwe (17:00) z’umugoroba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!