{Bamwe mu baturarwanda hari utuntu tumwe na tumwe batajya bitaho nyamara kandi twakagombye kwerekana ko abo bantu basobanukiwe.}

Haba kutatwitaho no gukora utundi batatuzi, ibi byombi bishobora kubatera kugira isura runaka ku babareba. Nubwo abantu bose batashoboye kujya mu ishuri, hari ingeso z’ibanze zakagombye kuranga umuntu witwa ko akuze.

Ibyo bimutandukanya n’imyifatire y’umwana cyangwa undi wese utagira uburere cyangwa ikinyabupfura. Uruhame si ahantu hateraniye abantu gusa, ahubwo ni ahantu hose hitaruye umuntu ashobora kurebwa na benshi.

Izi ni zimwe mu ngeso abantu bakorera mu ruhame zikagaragara nabi ndetse bikaba rimwe na rimwe byavugwa ko ubikora nta burere afite cyangwa bikamuhesha isura mbi:

1. Gupfunira mu nzira cyangwa mu ruhame ukoresheje intoki gusa

Mu by’ukuri nta muntu utagira ibimyira, ariko abantu bose siko bikiza uwo mwanda ku buryo bumwe. Usanga hari abakoresha udupapuro (papier mouchoir) cyangwa udutambaro (mouchoir) byabugenewe mu gihe abandi bahitamo gukoresha intoki gusa kandi wenda atari ikibazo cyo kubura ibyo byabigenewe.

Iyo abantu bakubonye upfunisha intoki ntibabifata neza kuko bahita batekereza ko yaba wowe utiyubashye ndetse n’abo muri buhure utabubashye kuko uba uri buze kubasiga uwo mwanda wawe.

2. Gucira mu nzira cyangwa mu ruhame

Umuntu uwo ari we wese iyo abonye aho umuntu yaciriye cyane igikororwa yumva nawe ashatse gucira. Abantu benshi iyo babonye ibintu bibi bagira iseseme cyane bagashaka gucira. Si byiza rero ko waba uri mu bantu ngo ucire bakureba. Usibye no kuba mu ruhame, si byiza guciragura mu nzira kuko hari bamwe mu bahisi n’abagenzi bitera iseseme.

Ushatse gucira, ushobora gucira mu gapapuro kaba papiermauchoir cyangwa n’akandi, ukabijugunya mu kimoteri cyangwa se twa tudobo tuba hirya no hino tujugunywamo imyanda, ushobora no kunyaruka ugacira mu bwiherero.

3. Kugendana cure-dent/tooth pick mu kanwa umaze gufungura

Abantu batari bake usanga iyo bamaze gufungura cyane muri restora batajugunya uduti bakoresheje bihanyagura mu menyo (cure-dent). Kugendana cure-dent mu kanwa ni nkaho uba ugikomeje igikorwa cyo kurya kandi abandi bakirangije.

Ikindi ni uko nubwo cure-dent zidakoreshwa gusa umuntu amaze kurya inyama, hari abantu benshi bahita bafata ko kurekera cure-dent mu kanwa ari uburyo bwo kubiyemeraho ko wariye inyama, hari n’abafata ko ushaka kubereka ko waririye ahantu hakomeye kuko si hose bagira cure-dent nubwo ubu ibintu byahindutse zisigaye ziboneka ahenshi.

4. Gukora mu izuru

Akenshi abantu bakunda gukora mu zuru batabitekerejeho (inconsciement). Kuba umuntu yagira isoni kubera abantu bari kumurera, bituma buri wese muri kamere ye agira akantu kihariye akora iyo ageze mu bantu, ariko ako bamwe bahuriraho kandi katari keza ni ugukora mu zuru cyangwa ku zuru.

Nubwo yego nta utagira isoni, hari utuntu tutagoranye umuntu ashobora gukora kandi tukamukura muri izo soni aba yatewe n’uruhame. Urugero umuntu ashobora gukora mu madarubindi ye, akongera akayambara neza, ushobora gukora ku ikora ry’ishati yawe, ushobora kandi kwirebeshwa abantu ukabatumbira ugenda ubanyuzamo amaso.

Iyo abantu ari benshi imbere yawe baba bumva bose uri kubareba nk’uko nawe uba wumva bose bakureba. Izo ngero kandi ushobora no kuzikora utari imbere y’abantu gusa ahubwo unahagararanye n’itsinda ryabo.

5. Gusakuriza muri resitora

Gufungura ni igikorwa cy’agaciro mu buzima bw’umuntu. Uko abantu bagenda batandukana ni nako bagenda baba ku nzego zitandukanye zo kuba barira ahantu bitewe n’uko hameze. Nk’uko hari umuntu udashobora kurira imbere y’umwanda ninako hari udashobora gufungurira ahari urusaku.

Muri rusange resitora ni ahantu hiyubashye kubera igikorwa cyo gufungura umuntu aba ajyiye kuhakorera, hatandukanye cyane n’akabari ho bifatwa ko abantu bagomba kuganira ndetse inzoga zaba zanatangiye kubageramo bakaba banavuga cyane. Ariko muri resitora abantu baba bajyiye gufungura gusa, ndetse buriya kuganira cyane muri imbere y’ifunguro si byiza, dore ko hari n’abacikwa bakaba bavuga basamye bari no kurya.

Impamvu bitaba byiza kuvuga cyane umuntu ari gufungura ni uko ushobora gushiduka waciye ibyo uri guhekenya abakuri imbere nko mu gihe usetse cyangwa uvuze ijambo risaba gusohora umwuka, birumvikana ko uwo mwuka uzasohokana n’ibyo uri guhekenya.

Imyitwarire yo ku meza rero akenshi ikaba igaragazwa n’ikinyabupfura kandi akenshi kikaba kigishirizwa mu rugo ku buryo umuntu agikurana. Kwitwara neza ku meza sibikorwa gusa muri resitora cyangwa ahandi umuntu yasuye, ahubwo no mu rugo bigomba kubahirizwa.

6. Konkereza umwana mu bantu

Usibye ko konsa atari icyaha atari na bibi, ariko ubusanzwe umugore wonkereza umwana we mu bantu aba yirengagije ko aramutse adafite uwo mwana, adashobora kwerekana ibere rye mu bantu. Ibere ni igice cy’umugore cyubahwa.

Si byiza rero kwereka buri wese uwo mwanya kuko kibarirwa mu myanya ikomeye ku mubiri w’umugore. Hiri n’ibihugu ushobora konkereza mu ruhame ukabihanirwa. Ubusanzwe iyo ushaka konsa umwana kandi ubona utava mu bantu, utanareka kumwonsa, ukoresha agatambaro korohereye ukakarenza kuri wa mwana uri konka.

7. Gusigana k’umugore n’umugabo mu nzira

Iyo urebye abagore cyangwa abakobwa bari kumwe n’igitsina gabo, usanga bo batinya kuba bajya mu myanya y’imbere. Rimwe haba harimo kubaha ubundi ugasanga harimo no gutinya cyangwa kwitinya. Nyamara biba bibi kurushaho iyo ubonye umugabo n’umugore basohotse cyangwa se bajyiye ahantu runaka, ariko ugasanga umugore yasigaye inyuma.
Kubabona gutyo abantu bashobora kubiha ubusobanuro bishakiye.

Urugero bashobora kuvuga ko mutishimirana harimo no kutumvikana; bikaba bibaye nkaho mubanye gusa nk’umugore n’umugabo ku izina, ariko mutishimira kugaragara muri kumwe.

Bashobora kandi kuvuga ko umugabo ari umunyagitugu kuko umugore we aba agomba kumukurikira binavuga ko hari n’aho umugore adashobora kugerana n’umugabo we, umugabo ataramurembuza cyangwa ataramuha uburenganzira. Muri rusange usanga bifite isura mbi ku bantu bababitwa ngo barakundana.

8. Kumvisha imiziki abantu batabigusabye

Iyi ngeso itari nziza ikunze gukorerwa muri bisi aho usanga umuntu yicaye muri bisi cyangwa tagisi irimo abantu benshi ariko akiyibagiza ko ari kumwe n’abandi. Rimwe na rimwe cyangwa akenshi usanga iyo iyo modoka imaze guhaguruka umuntu ahita afungura umuziki akoresheje telephone ye akongeza volume maze akagenda yumvisha abagenzi bagenzi be indirimbo atunze muri iyo telefone ye.

Iyo umuntu abigenje gutyo aba yiyibagije ko wenda izo ndirimbo harimo abatazikunda. Ikindi kandi burya nk’iyo abantu bavuye ku kazi baba batekereza ibintu byinshi, hari ababa bashaka kugenda batuje. Iyo rero utangiye kubacurangira uba uri kubavangira kandi bo batakubwiye ko babyishimiye.

9. Gusuhuza abantu bose usanze

Gusuhuza ni kimwe mu biranga umuco nyarwanda, ariko nanone uko U Rwanda rugenda rutera imbere ni nako usanga ibyari umuco bigenda bihinduka. Hari ibigenda bihinduka kubera bitakijyanye n’igihe. Kuba umuntu afite uburere ntibigaragarira gusa mu gusuhuza abantu imbaga asanze.

Usanga nk’umuntu ajyiye kuri banki yasanga ku ntebe yicayeho abategereje harimo umwe mu bo azi, agahita amusuhuza ndetse agakomeza akanasuhuza abicaye kuri iyo ntebe bose. Si muri banki gusa kuko no mu bindi birori byahuje abantu benshi, bitaba byiza ndetse na ngombwa ko umuntu asuhuza abo asanze bose, biba byiza iyo usuhuje uwo uzi.

Byagenda gute usanze bose ubazi?

Uramutse usanze bose ubazi, ushobora gusuhuza uwo ugezeho bwa mbere akwegereye ukanasuhuza uwegereye aho uza kwicara, abandi ubasuhuza ubapepera kandi unabavugisha muri rusange.

10. Kunywa itabi no kurya ubugoro mu ruhame

Abaganga bahora iteka bevuga ko itabi ryica. Nubwo abarinywa baba bazi neza ko koko itabi rigira ingaruka ku buzima, bavuga ko bigoranye cyane kurireka. Ariko nubwo byabagora kungana gute, umunywi w’itabi agomba kumenya ko abantu bamuri iruhande bose batishimira umwuka w’itabi.
Ibi rero byakagombye gutuma yubahiriza uburenganzira kuko ahantu aba ari aba ahasangiye n’abandi. Ni ukuvuga ko bose baba bafite uburenganzia bungana.

Kurya ubugoro byo bikunda kugaragara ku bagore. Nubwo bamwe bakunda kwikinga ku ruhande, hari n’abadatinya kuba baburira mu bantu.

Kubera ko ubugoro bufatwa nk’ikintu kidasanzwe, iyo abantu bakubonye uburya cyangwa bakumva ufite umwuka wabwo cyangwa nanone bakaba babukubonaho mu menyo, babifata nabi ndetse hari n’abashobora guhita bagushyira hafi y’abarozi cyangwa mu gatebo kamwe nabo.

Aya yari amwe mu makosa akorerwa mu ruhame. Kuko ari menshi, tuzakomeza kubagezaho n’andi ubutaha.