Yaje mu Rwanda asoza uruzinduko rw’iminsi yari amaze muri Afurika mu bihugu birimo Bénin, Tanzania, Ghana na Liberia.
Bush yaje mu Rwanda ibibazo byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bikiri byinshi, abapfakazi ba Jenoside, impfubyi, ibikorwa remezo bidahagije na gahunda z’imibereho myiza y’abaturage bikiri hasi.
Icyakora yaje u Rwanda rutangiye kwigaragaza, aho 95 % by’abana bagejeje igihe cyo kujya kwiga mu mashuri abanza bajyagayo na hejuru ya 90 % y’abana bavuka bahabwa inkingo.
Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo, impande nyinshi z’umujyi umutekano wakajijwe.
Bush yazanye n’umufasha we Laura Bush, bahitira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gusobanurirwa byimbitse itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Jenoside ikomeye yakozwe mu kinyejana cya 20.
Amaze gusura urwibutso no gushyira indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250, Bush yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiriye kugira ahandi biba.
Yagize ati “Aha ni ahantu hatitiza ibyiyumviro byawe. Byanyibukije ko tudakwiriye gutuma ibintu nk’ibi biba kandi ko abaturage b’u Rwanda bakeneye ubufasha ngo biyunge, batere imbere nyuma y’ibi bihe by’ubwicanyi.Turasabira umugisha uva ku Mana abagifite ibikomere n’abamaze igihe bakeneye ubufasha ndetse n’abana ubuzima bwabo bwashegeshwe n’ibihe banyuzemo.”
Yongeyeho ati “Turashimira ubuyobozi kuba bwarashyizeho ahantu nk’aha hibutsa abantu ko ikibi ntaho cyagiye mu Isi kandi ko kigomba kurwanywa.”
Avuye ku rwibutso rwa Jenoside, Bush yakomereje muri Village Urugwiro kuganira na Perezida Kagame no gusinya amasezerano y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Mu 2007, u Rwanda rwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amadolari ya Amerika, ruvanayo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $16.
Amasezerano amaze gusinywa, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame avuga ko ayo masezerano ari ubutumire ku bashoramari bo muri Amerika kuza mu Rwanda.
Ati “Ni ubutumire ku bashoramari kandi tubabwira ko nibaramuka baje hano ishoramari ryabo rizarindwa neza ku buryo bazabona umusaruro w’ibyo batanze.”
Yongeye kubisubiramo nyuma ubwo batahaga Ibiro bishya bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko gutaha inyubako nshya za ambasade bikwiriye kuba nka rukuruzi ikururira abashoramari bo muri Amerika kuza gushora mu Rwanda.
Ibirori byakomereje ku Kacyiru ku Biro bishya bya Ambasade ya Amerika mu Rwanda, bishimira imyaka ibiri yari ishize byubakwa.
Ni ibiro Perezida Bush yitiriye Martin Luther King waharaniye ubwigenge bw’abirabura muri Amerika.
Muri ibyo birori byitabiriwe n’abantu babarirwa mu magana, Michael Arieti wari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yavuze ko uwo munsi ari uw’amateka mu mubano w’u Rwanda na Amerika.
Yatangiye yibutsa ko mu 2004 aribwo Leta y’u Rwanda yemeye kugurisha ikibanza ngo kigurwe na Amerika cyubakweho ambasade. Yavuze ko imirimo yo kubaka iyo ambasade yakozwe n’abakozi 750, barimo abasaga 650 b’Abanyarwanda.
Bush wari umaze amasaha make mu Rwanda, yahawe umwanya avuga ko bitumvikana uburyo igihugu cyanyuze mu bibazo nk’ibyo yari amaze kubona ku rwibutso, cyabashije kwiyubaka kikaba gitanga icyizere.
Yavuze ko ejo heza h’u Rwanda hashoboka cyane ashingiye ku muhate n’urukundo yabonanye Perezida Kagame.
Ati “Ntabwo byumvikana uburyo icyizere cyagaruka nyuma yo guca mu bihe nka biriya. Abanyamerika turi kumwe namwe mu rugamba rwo guharanira ejo heza. Nishimira kuganira n’abayobozi bakomeye bita ku baturage babo. Nkunda umuhate n’urukundo ari nabyo Perezida wanyu afite. Yita bikomeye ku bibazo by’abaturage be.”
Yavuze ko kuba hatashywe inyubako nshya za ambasade, ari umukoro ku Banyamerika wo gukomeza umutima wo gufasha no gushyigikira iterambere ry’u Rwanda.
Ahagana saa cyenda, Bush na Laura bagiye muri Lycée de Kigali kuganira n’abanyeshuri baho ibijyanye no kwirinda SIDA, ahava ahawe inkoni ya Kinyarwanda nk’impano.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege atashye, yaganiriye gato n’abasirikare bari baravuye mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani, dore ko igihugu cye cyari kimaze iminsi gitanga amahugurwa ku ngabo zigiye kujya mu butumwa bw’amahoro.
Bivugwa ko mu ruzinduko rwa Bush, we na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano wo mu Karere cyane cyane muri Kenya aho imvururu zakurikiye amatora yo mu Ukuboza 2007 zari zimaze guhitana abantu basaga igihumbi.
No mu kiganiro n’abanyamakuru, Bush yabikomojeho, avuga ko hatagizwe igikorwa ibiri kuba muri Kenya biganisha ku byabaye mu Rwanda mu 1994.
Bush ni we Perezida wa Amerika uheruka gusura u Rwanda, akaba uwa kabiri nyuma ya Bill Clinton wahaje mu 1998 Jenoside imaze imyaka ine ihagaritswe.
Uruzinduko rwe rwongereye ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kuko mu 2018, ibyo u Rwanda rwohereza muri Amerika byari bigeze kuri miliyoni $67.4, bivuye kuri miliyoni $13 mu 2007 ibyo ruvanayo biba miliyoni 425.3 bivuye kuri miliyoni $16 mu 2007.






























TANGA IGITEKEREZO