Mukoni tuvuga uyu munsi yahoze muri Komini y’umujyi ya Ngoma(Commune Urbaine de Ngoma) muri Segiteri ya Tumba hakaba muri Perefegitura ya Butare,ubu ni mu karere ka Huye,Umurenge wa Tumba mu tugali twa Cyarwa na Gitwa igakora ku midugudu ya Mukoni,Kabeza na Rimba.
Abatahazi, agace ka Mukoni kari mu marembo yinjira mu murenge wa Tumba, hakaba mu masangano y’imihanda ibiri igana yerekeza mu Burundi(Akanyaru Haut n’Akanyaru bas). Iyo uhari uba witegeye ishyamba ry’ikimenyabose rya Arboretum rifubitse Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ukaba unitegeye akandi gasozi ka Mamba gacumbikiye ikigo cya NIRDA ndetse n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare(CHUB).
Amateka ya Mukoni agaragaza ko yatangiye nyuma y’ishingwa rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu myaka y’1963. Mbere hahoze ari icyaro gituwe n’abantu mbarwa hakaba n’urutoki rwinshi.
Abo twaganiriye batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazakuru barimo umusaza w’imyaka 70 uvuga ko yavukiye aha i Tumba,avuga ko ubwo yari amaze kuba umusore yajyaga anyura ku Mukoni abona hashyushye.
Havuzwe uburaya cyane
Ngo Mukoni hafi neza y’amasangano y’imihanda hahoze akabari k’urwagwa k’uwitwaga Karekezi kakaba kari kanafite restaurant aho abantu bafatiraga icyo kurya.
Ku nkengero z’umuhanda uzamuka ujya i Tumba, ngo hari hubatseho utuzu duto cyane ducucitse twabaga dukodeshwa n’indaya zazaga kuhaba kugira ngo zicuruze mu banyeshuri bigaga muri UNR muri icyo gihe.
Uko kaminuza yagukaga abanyeshuri baba benshi, abakobwa bicuruza ku Mukoni nabo bagiye biyongera.
Uwaduhaye amakuru ati “Habaga hari indaya nyinshi zije gutega abakiliya. Usibye naho zabaga ziri no ku nkengero z’umuhanda ruguru hose ari nyinshi cyane.”
Undi muturage uvuka i Huye waje no gukora muri IRST kuva mu 1976 na we waganiriye IGIHE, yavuze ko ibindi byatije umurindi uburaya bwo ku Mukoni birimo n’ikiguzi gito cy’ubukode bw’inzu ndetse n’ikigo cya gisirikare cyubatswe aho i Tumba hafi ya Mukoni mu 1986 kandi nacyo cyari kigizwe n’urubyiruko ari nabyo byatumye hahita havuka indi karitsiye(quartier) yitwa Gitesanyi.
Ati “ Inzu zaho zakodeshwaga make ugereranyije na Ngoma kuko inzu ya 500Frw ndetse yewe na 200Frw warayibonaga. Mu Cyarabu ho nta Munyarwanda wahabaga habaga bene ho b’Abarabu”.
Akomeza avuga ko Ngoma na Matyazo ya Butare ari ho habaga abantu biyubashye muri iyo myaka bityo abasigaye baciriritse bakajya ku Mukoni n’inkengerezo zayo zari icyaro icyo gihe.
Mukoni hakomeje kugenda havuka utundi tubari kandi twanejeje abadusohokeyemo muri ibyo bihe. Muri two havugwagamo akitwaga Campion Local, aho abakajyamo bagasanishaga na Hotel Ibis yabaga mu mujyi wa Huye.
Mu tundi tubari twaryoheje Mukoni harimo akitwaga Café de Tumba, ruguru gato hakaba akandi kitwaga Bar Agashyamba,ikabangikana hakurya y’umuhanda na Bar Milles Collines ndetse na Bar Urugwiro. Aha hose ngo abanyeshuri n’abajandarume bahatembereraga baje kwica akanyota.
Mu bindi byibutsa abantu Mukoni harimo na ligne ya taxi izwi nka Faucon-Campus-Mukoni-Tumba-Rango. Gusa iyi ngo ni iy’ejobundi aha kuko ngo yagiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukoni ya kera si yo y’ubu
Abagenda n’abakorera ku Mukoni bavuga ko hahindutse ikajyana n’iterambere igihugu kirimo. Babishingira ku kuba muri 2005 baraje kubona umuhanda wa kaburimbo uva ku Mukoni ukagera muri i Rango, ibintu byatumye abantu batangira kwitabira kuza kuhatura cyane bikanakomeza hirya mu bindi bice by’umurenge wa Tumba.
Ukobizaba Emmanuel uzwi ku kazina ka Kibonge avuga ko amaze imyaka 20 i Tumba agacururiza muri Kaminuza ndetse no ku Mukoni.
Ati “Ubona ko ubu hashyushye mu iterambere ry’ibikorwaremezo, urabona harazamuka amagorofa, inzu zishaje inyinshi zarasenywe hubakwa inshya kandi ubu hasigaye hari n’umutuzo ibikorwa by’uburaya ubu byarahavuye’’.
Akomeza avuga ko bishobora kuba bijyana n’uko ubu n’inzu zaho zazamuye agaciro kuko n’abanyeshuri ba kaminuza basigaye bajya kuba hanze ya Kaminuza kandi kera bitarabagaho.
Ati “Inzu za Tumba na Mukoni zazamuye agaciro. Nk’ubu ntiwabona icyumba munsi y’ibihumbi 25Frw mu gihe mu myaka ishize n’iya 2000Frw yabonekaga’’.
Kuri ubu iterambere rya Tumba iherereyemo Mukoni iyo tuvuga ryarakataje rirenga na Rango rigana Nkubi na Sahera kuko ubu aho hose kuhagera ari ukunyerera kuri kaburimbo. Ni nako biri kandi mu mihanda ya Tumba-Antene;Tumba-Agateme-Mukoni.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!