00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’ingenzi wamenya ku mugenzo Nyarwanda wo kwitwaza inkoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2022 saa 03:42
Yasuwe :

Mu muco n’amateka y’u Rwanda, habagamo imigenzo mikuru mikuru yabaga ari umuco karande ababakomokaho bazagenderaho ibihe byinshi. Muri iyo migenzo, ntitwabura kuvuga k’umaze imyaka myinshi mu muco w’Abanyarwanda, ari wo wo Kitwaza inkoni.

Igitabo “Umuco mu buvanganzo” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, Inzobere mu Muco, Amateka n’Ubuvanganzo, kigaruka ku miterere y’umugenzo wo kwitwaza inkoni wabaga mu ruhererekane rw’imigenzo y’Abanyarwanda n’icyatumaga ubaho.

Kwitwaza inkoni, byari bimwe mu bigize imigenzo myinshi y’Abanyarwanda, yaba abakiri bato n’abakuru, abayobozi n’abayoborwa.

Amateka agaragaza ko hari impamvu nyamukuru zatumaga Abanyarwanda bo hambere bitwaza inkoni.

  Kwirinda no kwitabara

Kera u Rwanda rukiri amashyamba ya cyimeza, rwari rurimo inyamaswa nyinshi z’inkazi n’ibikururuka bitagira ingano. Ibyo byatumaga Abanyarwanda, bahora bitwaje inkoni, kugira ngo mu gihe bahuye n’inyamaswa iyo ari yo yose yabasagarira babashe kwirwanaho. Iyo bahuraga n’inzoka, inkoni babaga bitwaje, ni yo yabibafashagamo kugira ngo babashe kuyica, itabangiza.

  Abashumba b’inka

Abanyarwanda bitwaza inkoni kubera ko kenshi babaga ari abashumba b’inka zabo. Ibyo byatumaga kenshi na kenshi bahorana inkoni mu ntoki kuko kuragira inka mu bikingi ni byo byari akazi ka bo ka buri munsi.

  Inkoni nk’ikimenyetso cy’ubushumba

Abanyarwanda bitwazaga inkoni nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi n’ubushumba bw’abo bashumbye cyangwa se bashinzwe kubungabunga umutekano wa bo. Iteka ryose, wasangaga abami, abatware b’umwami n’abatware b’imiryango, bakunze kwitwaza inkoni.

  Inkoni nk’akaguru ka gatatu

Abanyarwanda bitwazaga inkoni nk’akaguru ka gatatu, iyo umuntu yageraga mu zabukuru, akenshi yagiraga intege nke, zivanze no kurwara isusumira, bityo bikamusaba kugira inkoni yo kwicumba, kugira ngo abashe gushingura abe yagira iyo agana.

Izo akaba ari zo mpamvu nyamukuru zatumaga Abanyarwanda, baba abato n’abakuru bagira umugenzo wo kwitwaza inkoni, ukaba waramamaye na bugingo n’ubu.

Nta bwo kwitwaza inkoni byari umuco w’urugomo cyangwa se impamvu z’ubusaza nk’uko benshi babyibwira cyangwa se babibwiwe, buri wese yagiraga impamvu ze zituma yitwaza inkoni hakaba n’izo bahuriyeho.

Umwami Kigeli Rwabugili (muremure uri hagati) na we yitwazaga inkoni nk'umushumba ufite abo ashumbye, umwami nyir'igihugu
Kubera imimaro yo kwitwaza inkoni, wasangaga buri mugabo wese aho ari hose aba ayifite
Kuva kera kugeza ubu, nta wisukira ishyamba ry'inzitane atitwaje inkoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .