00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abenshi bariheba bigatuma ibahitana vuba kandi ni indwara ivurwa igakira - Nsabimana wakize kanseri y’ibere

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 November 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Nsabimana Oda umaze imyaka irenga 10 akize kanseri y’ibere yasobanuye uburyo kwiheba no guhabwa akato n’abo hafi y’uyirwaye biri mu bituma hari abahitanwa na yo vuba mu gihe ubusanzwe hari ababa bashobora kuyivurwa igakira cyangwa abo bidashoboka bakamarana na yo igihe.

Nsabimana yavuze ko yarwaye kanseri y’ibere mu 2003 ubwo ubuvuzi bwayo bwari butaratera imbere mu Rwanda ndetse ahita yiheba yumva ko agiye guhita apfa.

Ati “Kubimenya ni amahirwe nagize, hari muri Kanama 2003 ari nimugoroba ntashye mvuye mu kazi ngeze mu rugo nsanga abana bari kureba televiziyo. Harimo ikiganiro cy’ubuzima umuganga ari kuvuga ngo abagore bageze mu myaka 40 bajye bakanda amabere yabo bumve niba nta tubyimba turimo”.

Icyo gihe Nsabimana wari ufite imyaka 39 n’abana bane umuto afite imyaka ibiri yahise abikora yumva koko harimo akabyimba ariko katamubabazaga.

Bukeye bwaho yahise ajya kwa muganga agezeyo kuko nta bindi bimenyetso bigaragara yari afite muganga amubwira ko atarwaye kanseri y’ibere mu byo abasha kubona, icyakoze amusaba gukoresha ikizamini cyo kuyisuzuma cyitwa ‘mammographie’.

Akomeza avuga ko kubera kumva atababara yabanje kwanga gukoresha icyo kizamini kuko n’amafaranga cyasabaga atari make ariko nyuma aza kwiyemeza kubikora.

Ati “Icyo gihe aho nivurije niho barokaraga ‘mammographie’ honyine mu Rwanda noneho bamfata ikizamini basangamo akabyimba bagakuramo bakohereza i Butare kuko ni ho hari laboratwari honyine mu 2003. Byamaze amezi atanu bataragapima ariko nza gusaba umuntu kubinkurikiranira baragapima basanga ni kanseri y’ibere”.

Avuga ko iminsi yakurikiyeho mbere y’uko atangira kwivuza itamworoheye mu muryango we ndetse na we agera ubwo atakaza icyizere cyo kubaho.

Ati “Muganga yambajije niba mfite amafaranga ngo njye kwivuza i Kampala mubwira ko nta yo kuko nari mfite abana bane kandi umugabo atagira akazi. Mu gutaha njya nibaza uburyo nambutse umuhanda imodoka ntizingonge nkumva simbyibuka”.

Yakomeje ati “Nararize ariko nza mu rugo kubibwira umuryango. Kuvuga ko ndwaye kanseri byatumye abantu bose bamvaho. Baravugaga ngo nta cyo turi bugurishe tukuvuza turaba turuhiye ubusa kuko n’ubundi uzahita upfa. Naragiye ndiheba ntegereza gupfa. Naje kugira amahirwe mu bo twasenganaga harimo uwakoraga muri Minisante ansabira ubufasha Leta yemera kujya kumvuza i Nairobi muri Kenya”.

Nsabimana avuga ko ageze i Nairobi yumvaga nibamukuraho ibere atazava ku iseta yakongeraho ko yari afite abana bakiri bato yumva agiye gusiga bikarushaho.

Avuga ko ‘opération’ yagenze neza amara amezi abiri yivuza nyuma agaruka mu Rwanda. Akihagera ariko ngo yari ataragarura ikizere ko azakira agakomeza kwirerera abana.

Ati “Nasabye murumuna wange kunyakira ubwishingizi bw’uburezi bw’abana bose nge nkomeza kujya kwa muganga buri mezi atatu ngo barebe bigeraho nkajya njyayo nyuma y’amezi atandatu. Byagenze neza njya no kwaka bwa bwishingizi nari naratanze ndababwira nti ‘si ngipfuye’”.

“Batubwira ko iyo hashize imyaka 10 kanseri iba yarakize ariko ubu njyayo rimwe mu mwaka kugira ngo barebe n’irindi bere ritazarwara. Umuhungu wange na we kubera iyo mpamvu yize ubuvuzi ubu akora mu Bitaro byita ku barwaye kanseri bya Butaro”.

Yagiriye inama abagore yo kujya kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kuko kanseri y’ibere itinda kugaragaza ibimenyetso kandi ibasha kuvurwa icyo gihe itarakura ikiri ku rwego rwa mbere cyangwa urwa kabiri.

Ati “Nabashishikariza kujya bajya kwisuzumisha buri mwaka kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura kuko ni zo zica abagore benshi kandi ni na zo zishobora gukira. Nka kanseri y’ibere iyo igeze ku rwego rwa gatatu n’urwa kane ntiba igikize kandi ikazahaza uyirwaye”.

Yasabye kandi abayirwaye kwivuza neza kuko ubu mu Rwanda hari ubuvuzi bwayo bitandukanye na mbere ndetse asaba n’umuryango mugari kudatererana abarwaye kanseri y’ibere kuko kimwe mu bibazonga ari ukwiheba.

Indwara ya kanseri muri rusange ni imwe mu zikomeje kwiyongera hose ku Isi. Mu Rwanda ubu hari abaganga 12 bavura kanseri bakoresheje uburyo bwo kuyishiririza cyangwa gutanga imiti, ababaga ibere babiri, ababaga kanseri z’abagore babiri n’abasuzuma kanseri 15.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigaragaza ko buri mwaka hagaragara abarwayi bashya ba kanseri miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ari miliyoni 10 ku mwaka.

Gusa, OMS igaragaza ko igiteye impungenge ari uko iyo mibare izaba yiyongeyeho 60% mu 2040.

Nsabimana Oda yasabye abagore kwisuzumisha kanseri kuko iyo itarakura ivurwa igakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .