Zipline Rwanda muri gahunda yo gutangira kugeza imiti mu ngo z’abarwayi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Ikigo Zipline gitanga serivisi zo kugeza amaraso n’imiti mu bitaro bitandukanye cyifashishije indege nto zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’, cyatangaje ko gifite gahunda yo kuba mu minsi iri imbere cyatangira kugeza imiti mu ngo z’abarwayi aho bari hirya no hino mu Rwanda n’ubundi cyifashishije iri koranabuhanga.

Zipline yari isanzwe ikora akazi ko kugeza amaraso n’imiti mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu. Iyi gahunda nshya yo kugeza imiti mu ngo z’abantu igamije kurushaho gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi no kuzibegereza.

Umuyobozi wa Zipline Rwanda, Joseph Ndagijimana, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda izaba ireba cyane abarwayi bafite indwara za karande kandi bazi neza ubwoko bw’imiti bafata.

Ati “Turi gushaka kuzajya twohereza utudege mu rugo rw’umuntu ako kanya hari abarwayi bafite indwara zidakira nka diabète cyangwa kanseri bafata imiti buri munsi kandi bakaba basanzwe bazi imiti bafata, badakeneye guhura buri gihe na muganga uko agiye gufata imiti hari abarwayi baba bari muri icyo cyiciro.”

“Hari gahunda turimo gukoranaho n’ikigo cya Partners in Health yo kuba bamwe muri abo barwayi bigoye kuba bajya gufata iyo miti ku bitaro twajya tuyiboherereza mu rugo dukoresheje utudege tutagira abapilote.”

Ndagijimana yavuze ko iyi gahunda ishobora gutangira mu mezi abiri ari imbere cyane ko iby’ibanze byamaze kuganirwaho.

Ati “Twatangiye gusaba uburenganzira yaba mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe indege za Gisivile, ku buryo dutekereza ko nko mu mezi abiri ari imbere dushobora kuzatangira.”

Kimwe n’izindi serivisi Zipline iyi yo kugeza imiti mu ngo z’abarwayi izajya igera mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kuruhura abarwayi ku ngendo bakoraga bajya gufata imiti mu bitaro.

Ndagijimana yavuze ko Zipline izagenda izana izindi gahunda zitandukanye mu rwego rwo kunoza serivisi zitangwa mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Twe turacyakomeje kwibanda mu rwego rw’ubuzima ku buryo twumva aho kugira ngo dushyire umuntu ibyo kurya dushaka ikintu cyazahindura ubuzima bw’abantu mu bijyanye n’ubuzima kuko n’ubundi arizo nshingano zacu tuzakomeza muri uyu murongo.”

Ntabwo haranozwa neza uburyo iyi gahunda izajya ikora, ariko amakuru avuga ko umurwayi ashobora kuzajya yishyura kugira ngo agezweho iyo miti cyangwa se iyo serivisi ikajya mu byo ubwishingizi bwajya bwishingira.

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, ifite ibyicaro bibiri i Kayonza n’i Muhanga. Itanga serivise zayo mu bigo nderabuzima 260.

Mu minsi iri imbere Zipline izatangira gahunda yo kugeza imiti mu ngo z'abarwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .