Ibi byagarutsweho ku wa 16 Ukwakira 2026 mu nama ya kane y’Ihuriro rya Kaminuza Nyafurika rigamije guteza imbere ubushakashatsi (ARUA) yabereye muri UR.
Iri huriro ryashinzwe mu 2015, kuri ubu ririmo kaminuza 23 zita ku bushakashatsi zo mu bihugu 13 bya Afurika.
Yitabiriwe n’abayobozi b’izi kaminuza, abashakashatsi, abarimu, abanyeshuri n’abandi bo mu nzego za Leta zifata ibyemezo, ikaba yibanda ku kugaragaza ibijyanye n’ubushakashatsi bwafasha mu kuzamura inzego zinyuranye muri Afurika.
Insanganyamatsiko ijyanye no guhanahana ubumenyi no kongera ubushobozi bukenewe mu kwikorera ibikoresho by’ubuvuzi n’imiti, hagamijwe kuziba icyuho kiri muri gahunda z’ubuzima muri Afurika.
Imibare igaragaza ko ku byerekeye inkingo Afurika ikenera, yikorera 1% byazo.
UR yahawe kwakira iyi nama bitewe n’uko u Rwanda hari intambwe ruri gutera mu kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye, harimo no kwikorera ibikoresho bikenewe.
Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko kuba Afurika ishingira ku ikoranabuhanga mu by’ubuzima ritumizwa mu mahanga bituma igira intege nke byagaragaye cyane mu gihe cya Covid-19 n’ibindi bibazo byugarije ubuzima rusange.
Icyakora, yagaragaje ko nubwo ikibazo kiri ku Mugabane wose, u Rwanda hari intambwe rumaze gutera, nubwo rukiri ku rwego ruto ariko ko hari amasomo ibindi bihugu bya Afurika byakuramo, cyane cyane mu kongera ubushobozi bw’abakozi no guteza imbere inganda zikora imiti.
Ati “Ibyo u Rwanda rwagezeho bishobora gutanga amasomo yafasha mu guteza imbere inganda zikora imiti mu buryo burambye, bikongera umutekano mu by’ubuzima muri Afurika yose. Birumvikana ko uru rwego na rwo rukiri ruto, ariko twizera ko hari amasomo make rushobora gutanga.”
Kugira ngo ibi bigerweho bisaba gushora mu bikorwaremezo, kubona amikoro, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi, ndetse no guhuza amabwiriza agenga ibikorwa by’ubuzima n’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko UR yagize uruhare rukomeye muri urwo rugendo mu Rwanda, aho yibanze cyane ku masomo y’ubuvuzi, hashingiwe ku rugendo igihugu cyanyuzemo mu kongera kubaka inzego zacyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aha yashimangiye ko iyi kaminuza yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bw’abakozi bashoboye mu by’ubuzima aho kwibanda cyane ku zindi nzego nk’ubwubatsi cyangwa ubuhinzi kandi biri gutanga umusaruro mu buryo bugaragara.
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri UR, Prof. Mutesa Léon, yavuze ko ibyafashije u Rwanda muri uru rugendo harimo kudacika intege no kudaheranwa, anamurikira abitabiriye iyi nma ibijyane n’amikoro yabonetse y’ubushakashatsi bujyanye n’ubuzima.
Yavuze ko UR yatsindiye miliyoni 45$ mu mishinga y’ubushakashatsi mu by’ubuzima mu myaka 15 ishize binyuze mu guhatana n’izindi kaminuza mu bigo bitanga amafaranga hirya no hino ku Isi.
Mu mishinga irenga 160, UR yagiye ipiganisha, igera kuri 33 ingana na 24% ni yo yatsindiye amafaranga kandi ni ikigero kiri hejuru ugereranyije n’izindi kaminuza nyafurika ziri muri ARUA.
Ntibivuze ariko ko ari yo mafaranga yonyine UR yabonye muri iyo myaka, kuko hatarimo andi y’imishinga y’ubushakashatsi mu bitari ubuzima cyangwa inkunga yagiye ihabwa.
Aya mafaranga yashowe mu mishinga y’ubushakashatsi bujanye no guhangana n’ibyorezo, kurwanya ihungabana ryakomotse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibijyanye n’uturemangingo ndangasano, indwara ya Malaria na Chikungunya no mu bindi.
Prof. Mutesa ati “Hakenewe kongerwa ubushobozi ibihugu byacu bifite bwo kwibonera ibyo bikenera, tugashyigikira ubushakashatsi kuko Afurika ifite impano, abantu bafite ubumenyi umutungo n’ibindi byafasha kubukora. Dukwiye kandi kongera ubushobozi bw’inganda zo muri Afurika zikora inkingo, kuko kuba ishobora gukora 1% gusa by’inkingo ikeneye biteye isoni. Hakenewe ingamba za politiki n’ubufatanye n’imiryango mpuzamahanga.”
Umunyamabanga Mukuru wa ARUA, Prof. John Owusu Gyapong, yavuze ko mu byo abona bikenewe gukorwa kugira ngo kaminuza nyafurika zikemure ibibazo Umugabane ufite ari ugushinga amahuriro y’abigisha muri za kaminuza amasomo y’ubuvuzi, ‘engineering’ n’ay’imibanire y’abantu, kugira ngo bajye bafatanya gushakira ibisubizo hamwe.











Ibitekerezo 0