Nubwo ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe bugenda bwiyongera, abantu bafite ibitekerezo byo kwiyahura baracyahura n’akato no gucirwa urubanza.
Ibi bituma bamwe bahisha ibyo banyuramo, ndetse n’inshuti n’abavandimwe bifuza kubafasha bakabura aho bahera.
Dr Christine Moutier, umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu Muryango w’Abanyamerika ugamije Gukumira Kwiyahura, yabwiye CNN ko abantu bakunze gushaka impamvu zo kwitarura uwo bahangayikiye, aho kumwegera.
Bamwe babiterwa no kwibwira ko utekereza kwiyahura yikunda, abandi bagatinya ko kubimuganirizaho byatuma arushaho kubitekereza. Hari n’ababiterwa no kutagira ubumenyi buhagije kuri iki kibazo.
Nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ibigaragaza, buri mwaka abantu barenga ibihumbi 720 ku Isi bapfa biyahuye. Kwiyahura ni na yo mpamvu ya gatatu ihitana abantu benshi mu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 29.
Muri Amerika, abantu hafi 48.900 bapfuye biyahuye mu 2024. Muri uwo mwaka kandi, abantu bakuru bagera kuri miliyoni 14,3 batekereje cyane ku kwiyahura, miliyoni 4,6 bategura kubikora, naho miliyoni 2,2 barabigerageza.
Dr Moutier avuga ko iyi mibare igaragaza ko hari abantu benshi bashobora gufashwa mbere y’uko ibyo bitekerezo bivamo ibikorwa.
Asobanura ko umuntu utekereza kwiyahura ashobora kuba agifite igice muri we cyifuza kubaho, nubwo atabigaragaza. Kumwereka ko hari abamwitayeho bishobora kumufasha kongera kugira icyizere.
Icyakora, kwiyahura ntiguterwa n’impamvu imwe. Nubwo umuntu ashobora gukora ibishoboka byose ngo afashe uwo akunda, ntashobora kugenzura byose. Kubura umuntu wapfuye yiyahuye rero ntibivuze ko inshuti cyangwa umuryango we ari bo babiteye.
Witinya kumubaza niba atekereza kwiyahura
Abahanga baganiriye na CNN bagaragaje ko kwibwira ko kuganira ku kwiyahura byongera ibyago byo kubikora ari imyumvire itari yo.
Dr Moutier yavuze ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kubiganiraho bitongera ibyo byago. Ahubwo, rimwe na rimwe bigabanya ibitekerezo byo kwiyahura, bigafasha umuntu kwisanzura akavuga ibimubabaje no kwemera gushaka ubufasha.
Kuba utazi neza amagambo wakoresha ntibikwiriye kukubuza kwegera uwo uhangayikiye. Icy’ingenzi ni ukumugaragariza ko ushaka kumwumva no kumufasha.
Dr Urszula Klich, umuhanga mu by’imitekerereze ukorera i Atlanta muri Amerika, yihanangirije abantu kwibwira ko uwo bahangayikiye asanzwe afite abandi bamuba hafi.
Kuba afite umuryango n’inshuti ntibivuze ko hari umuganiriza ku bibazo bye. Iyo buri wese yibwiye ko hari undi uri bumufashe, ashobora kubura n’umwe umwegera.
Itondere impinduka mu myitwarire no mu marangamutima
Dr Justin Baker, umuhanga mu by’imitekerereze, yavuze ko kumenya umuntu ufite ibyago byo kwiyahura bitoroshye. Ndetse n’abahanga ntibashobora buri gihe kumenya uzagerageza kubikora cyangwa igihe azabikorera.
Hari abamara igihe bagaragaza impinduka mu myitwarire, ariko hari n’abo icyemezo cyo kwiyahura gihinduka igikorwa mu gihe gito.
Mu bimenyetso bishobora gutera impungenge harimo gukoresha cyane inzoga n’ibiyobyabwenge, kwishora mu bikorwa bishyira ubuzima mu kaga, guhora avuga ku rupfu, kureka ibyo yakundaga no gutanga ibintu bye mu buryo budasanzwe.
Kwiheba, kwitarura abandi, kumva nta mpamvu yo gukomeza kubaho cyangwa kuvuga ko abereye abandi umutwaro, na byo bikwiriye kwitabwaho. N’iyo umuntu avuga ku kwiyahura asa n’utebya, ni byiza kumwegera ukamenya uko amerewe.
Kuba yarigeze kugerageza kwiyahura, afite uburwayi bwo mu mutwe butavurwa, yarakorewe ihohoterwa, yaratakaje akazi cyangwa afite ibibazo bikomeye by’amafaranga n’umubano, na byo bishobora kongera ibyago.
Abahanga basaba kandi kwitondera umuntu wari wihebye cyane agahita agaragara atuje cyangwa yishimye mu buryo butunguranye. Ibyo ntibihita bisobanura ko ikibazo cyakemutse; rimwe na rimwe bishobora kuba bifitanye isano n’icyemezo yafashe cyo kwiyahura.
Mutege amatwi utamucira urubanza
Iyo ubonye ibimenyetso biguhangayikishije, shaka umwanya wo kuganira n’uwo muntu imbonankubone cyangwa kuri telefone.
Ushobora gutangira umubaza uti “Mu by’ukuri, umeze ute?” Niba ugifite impungenge, mubaze mu buryo bweruye niba atekereza kwiyahura.
Urugero, wamubwira uti “Nkwitayeho kandi nabonye ko muri iyi minsi utameze nk’uko wari usanzwe. Nzi ko kubura akazi byakugoye cyane. Ese hari igihe bituma utekereza kwiyahura?”
Dr Moutier avuga ko kubaza umuntu mu buryo busa n’ubumucira urubanza, nko kuvuga ngo “Ntabwo waba utekereza kwiyahura, si byo?”, bishobora gutuma atakubwira ukuri.
Iyo yemeye ko afite ibyo bitekerezo, gerageza gutuza kandi umutege amatwi kurusha uko umuha impanuro.
Dr Michael Roeske, umuhanga mu by’imitekerereze, yavuze ko kumubwira ko hari abandi babayeho nabi kumurusha, ko akwiriye gushimira ibyo afite cyangwa kumwibutsa gusa agahinda yasigira abe, bishobora gutuma yumva atumviswe.
Amagambo nk’ayo ashobora kumutera kwicira urubanza, kumva ari wenyine no kureka gushaka ubufasha.
Dr Moutier atanga urugero rw’amagambo wamubwira uti “Urakoze kungirira icyizere ukambwira ibi. Ndifuza kurushaho kumva uko bikugendekera n’igihe ibi bitekerezo bikuzamo.”
Ushobora kandi kumubwira uti “Mbabajwe n’ibyo urimo kunyuramo. Birumvikana ko bikugoye cyane.”
Kwemera ko ububabare bwe bukomeye ntibivuze ko wemera kwiyahura nk’umuti wabwo.
Mufashe kugera ku buvuzi
Mu kiganiro, mubaze ikimufasha iyo ibyo bitekerezo bije, niba afite gahunda yo kwiyahura ndetse niba hari umuhanga mu buzima bwo mu mutwe usanzwe amukurikirana.
Kuba afite gahunda yo kubikora bishobora kugaragaza ko akeneye ubufasha bwihutirwa. Urukundo n’ubufasha bw’inshuti n’umuryango bifite agaciro, ariko ntibisimbura ubuvuzi bw’ababifitiye ubumenyi.
Mwizeze ko umwitayeho kandi ko ibyo yakubwiye bitahinduye uko umufata. Ushobora kumufasha gushaka aho yavurirwa, kumuba hafi igihe asaba gahunda yo kubonana n’umuganga cyangwa kumuherekeza niba abifitiye ubwoba.
Mubaze kandi uko ibibazo arimo byagize ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi, nko ku kazi cyangwa mu mibanire ye n’abandi. Ibisubizo aguha bishobora kugufasha kumenya ubufasha akeneye.
Komeza kumuganiriza bihoraho
Kuba umuntu atongeye kuvuga ku kwiyahura ntibihita bisobanura ko ibyo bitekerezo byashize.
Abahanga bagira inama abantu gukomeza kubaza amakuru y’uwo bahangayikiye, kumuhamagara, kumwandikira cyangwa kumusura. Ushobora no kumubaza icyo yakwifuza ko umukorera kugira ngo yumve ashyigikiwe.
Ibiganiro byanyu ntibigomba guhora bigarukira ku buzima bwe bwo mu mutwe. Akomeza kugira ibindi bimushishikaza n’ibindi bice by’ubuzima bwe mwaganiraho.
Iyo adashaka kwitabaza abahanga, kumushyiraho igitutu si byo buri gihe bimufasha kwemera. Icyakora, igihe ubuzima bwe buri mu kaga, gushaka ubutabazi biba ari byo byihutirwa.
Menya cy’ubutabazi bwihutirwa
Iyo umuntu ava ku kwifuza gusa ko atakomeza kubaho, agatangira kuvuga ko agiye kwiyahura cyangwa ko atizeye ko ashobora kwirinda kwigirira nabi, ubufasha bw’abahanga burushaho kuba ngombwa.
Niba afite gahunda yo kubikora vuba, yatangiye kwigirira nabi cyangwa utizeye ko atekanye, hamagara ako kanya inzego z’ubutabazi cyangwa abashinzwe ubuzima.
Mu gihe utegereje ubutabazi, vugana na we utuje, ukomeze kumuba hafi niba kubikora bidashyira ubuzima bwawe mu kaga. Niba bishoboka kandi bitekanye, mufashe kuba kure y’ibintu yakoresha yikomeretsa.
Abahanga bashimangira ko utagomba kwishyira mu kaga ugerageza kumutabara.
Iyo ikibazo kirushaho gukomera, bishobora kuba ngombwa kubimenyesha abandi bantu yizeye cyangwa abaganga, nubwo yari yaragusabye kubigira ibanga. Ntukwiye gukora wenyine inshingano yo kumufasha muri ibyo bihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!