Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ryo ku wa 16 Ugushyingo 2026, rigaragaza ko uru rukingo rutangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Abifuza kuruhabwa basabwa kwerekana indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kigaragaza imyaka yabo.

Abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bahabwa doze ebyiri, iya kabiri itangwe nyuma y’amezi atandatu bahawe iya mbere.

Riti “Muri iyi gahunda yagutse, abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bahabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Kanseri y’Inkondo y’Umura. Doze ya kabiri izajya itangwa nyuma y’amezi 6 umuntu ahawe doze ya mbere.”

Kwagura icyiciro cy’abahabwa uru rukingo bizunganira gahunda isanzwe yo gukingira abangavu b’abakobwa bafite imyaka 12, ndetse na serivisi zo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bagore n’abakobwa bari mu byiciro bitandukanye.

Minisiteri y’Ubuzima na RBC bagaragaje ko kanseri y’inkondo y’umura ari imwe muri kanseri nke zishobora kwirindwa kandi zikavurwa iyo zigaragaye hakiri kare.

RBC igaragaza ko iyi kanseri ari iya kabiri ikunze kugaragara mu bagore mu Rwanda, ikaba yihariye 13% by’abarwayi bose ba kanseri.

Iyi gahunda yatangiye mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rishishikariza ibihugu kugera ku ntego yiswe “90-70-90” bitarenze mu 2030, mu rwego rwo kurandura kanseri y’inkondo y’umura.

Nk’uko bisobanurwa muri iri tangazo, iyi ntego iteganya ko 90% by’abangavu bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura batararenza imyaka 15.

Iteganya kandi ko 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 35 na 45 basuzumwa iyi kanseri, naho 90% by’abayisanganywe cyangwa bagaragaje ibimenyetso biyiganishaho bagahabwa ubuvuzi.

U Rwanda rwatangiye gukingira abagore bafite imyaka iri hagati ya 30-45 kanseri y'inkondo y'umura