Uyu mwitozo uzabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna, uhuza u Rwanda na Uganda, kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Ugushyingo 2026, ku bufatanye bwa Minisiteri z’Ubuzima z’ibihugu byombi n’abafatanyabikorwa bazo.
Mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko uyu mwitozo uzifashisha ibikorwa byateguwe bigaragaza uko inzego zitandukanye zakwitwara mu gihe habaye ikibazo cy’ubuzima rusange gisaba ubutabazi bwihuse.
Intego ni uguteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa no gushyiraho uburyo bunoze bwo kohereza abarwayi aho bashobora kwitabwaho mu gihe habaye icyorezo cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima.
Iri tangazo rigaragaza ko mu gihe cy’uyu mwitozo, abaturage n’abagenzi bakoresha umupaka wa Gatuna/Katuna bashobora kubona ibikorwa bitandukanye bihuriwemo n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima n’izindi nzego zikorera ku mupaka.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yasobanuye ko ibyo bikorwa bizaba biri mu rwego rw’imyitozo gusa, bityo ko abaturage badakwiye kubifata nk’ikimenyetso cy’uko hari icyorezo cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima cyadutse.
Yagize iti "Ibi bikorwa biri mu bigize umwitozo, kandi ntibikwiye kwitiranywa n’ikibazo nyakuri cy’ubuzima gisaba ubutabazi bwihuse."
Uyu mwitozo ugamije kandi gushimangira ingamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage, mu gihe hakomeza gushyigikirwa ingendo n’ubuhahirane bitekanye hagati y’u Rwanda na Uganda.
Abagenzi n’abaturage baturiye umupaka basabwe gukorana neza n’amatsinda azitabira uyu mwitozo no gukurikiza amabwiriza bazahabwa n’inzego zibishinzwe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda, Prof. Charles Olaro, yashimiye abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abafatanyabikorwa mu iterambere, inzego z’umutekano n’abandi bose bagira uruhare mu gushimangira ubushobozi bwa Uganda bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima rusange.
Uyu mwitozo uzaba mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kwirinda no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bishobora kugira ingaruka ku baturage bambukiranya imipaka.





Ibitekerezo 0