Ni bwo bwa mbere iyi virusi ibonetse mu muntu, ku buryo ibimenyetso byayo n’ingaruka ishobora kugira ku buzima bw’abantu bitaramenyekana neza.
Virusi ya Shamonda ikwirakwizwa n’udukoko duto turuma, tuzwi nka ‘midges’ mu Cyongereza tugiye kumera nk’imibu.
Mu matungo, iyi virusi ishobora gutera umuriro, impiswi, kugabanuka k’umukamo ndetse n’ibibazo bijyanye n’imyororokere, birimo kuramburura no kuvuka kw’ibyana bifite imiterere idasanzwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko uwapfuye yari mu gace kari kasanzwe kagaragaramo iyi virusi mu matungo, ndetse kanarimo udukoko dushobora kuyikwirakwiza.
Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza uburyo uwo muntu yanduye, mu gihe Ikigo cy’u Burayi gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (ECDC) cyatangaje ko iperereza rigikomeje.
Mu mpeshyi ya 2026, aborozi bo mu bice bitandukanye by’u Burayi bagaragaje ko amatungo yabo yanduye iyi virusi, cyane cyane inka.
Iyi virusi ishobora kandi kwibasira andi matungo arimo amafarashi, intama, ihene ndetse n’inyamaswa zizwi nka ‘alpaca’.
Kugeza ubu, virusi ya Shamonda imaze kugaragara mu matungo yo mu bihugu 12 by’u Burayi, birimo u Bufaransa, u Budage, u Bubiligi, u Butaliyani, Espagne, Portugal, u Busuwisi, u Buholandi, Autriche, Ireland, Luxembourg na Liechtenstein.





Ibitekerezo 0