Mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 14 Ugushyingo 2026, Dr. Nsanzimana yavuze ko uyu muganga yagaragaje ubuhanga mu gutabara umuntu umutima wahagaze, binyuze mu buryo buzwi nka CPR.

Yagize ati “Ndashimira Dr. Picos Mwebaze wo mu Rwanda wegukanye irushanwa rya CPR mu nama nyafurika y’ubuvuzi bw’indembe muri Tanzania, agaragaza uko umuntu yatabarwa igihe umutima uhagaze.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko iyi ntsinzi itanga icyizere mu gihe u Rwanda rwitegura gutangiza serivisi z’ubuvuzi bw’ubutabazi ku wa 22 Ugushyingo 2026.

Ati “Biratanga icyizere mbere y’itangizwa rya serivisi z’ubuvuzi bw’ubutabazi mu Rwanda ku wa 22 Ugushyingo.”

Iyi Nama Nyafurika y’ubuvuzi bw’Indembe, izwi nka AfCEM, yabaga ku nshuro ya munani. Yabereye i Arusha muri Tanzania kuva ku wa 11 kugeza ku wa 14 Ugushyingo 2026.

Yateguwe n’Ihuriro Nyafurika ry’Ubuvuzi bw’Indembe, AFEM, ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Ubuvuzi bw’Indembe muri Tanzania.

Insanganyamatsiko yayo yibanze ku guhindura ubuvuzi bw’indembe muri Afurika binyuze mu guhanga udushya, guhuza serivisi no kudaheza.

Yahuje inzobere mu buvuzi, abafata ibyemezo, abashakashatsi, abarimu n’abafatanyabikorwa baharanira guteza imbere ubuvuzi bw’indembe, hagamijwe gusangira ubumenyi no kunoza uburyo abaturage babugeraho.

Mu bikorwa byari biteganyijwe harimo irushanwa rya CPR, rigamije gushyira mu bikorwa ubumenyi bwo gutabara umuntu umutima wahagaze ari na ryo Dr. Mwebaze yegukanye, ndetse n’irindi ry’imyitozo y’ubutabazi ryiswe SimCup, rishimangira gukorera hamwe.

Hari kandi amahugurwa yagenewe abantu 18 kugira ngo bongere ubushobozi bwo kuyobora imyitozo yigana ubutabazi, n’itangizwa rya gahunda ya ACTxBEC igamije kwagura amahugurwa y’ibanze mu buvuzi bw’indembe y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bihugu bine bya Afurika.