Menya igihe ugomba kunywa amazi kugira ngo afashe umubiri wawe gukora neza

Yanditswe na Ishimwe Alain
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 04:42
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko amazi ari ingenzi ku buzima bw’umuntu, ari yo mpamvu agomba kuyanywa kenshi dore ko umubiri wa muntu ugizwe na 70% by’amazi.

Ibi bivuze ko kugira ngo umubiri w’umuntu ukomeze gukora neza, ukenera ko anywa amazi menshi mu rwego rwo kwirinda ingaruka zamugeraho igihe yabura mu mubiri.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’inzobere mu bijyanye n’imirire, Anastasie Mukakayumba, ukorera mu kigo gifasha kikanagira abantu inama ku bijyanye n’imirire iboneye La Pervenche, yagarutse ku kamaro ko kunywa amazi.

Yagize ati “Igihe cyose unywereyeho amazi, agirira umubiri wawe akamaro, ariko amazi umuntu anyoye akibyuka ni ingenzi cyane kuko afasha gusohora imyanda umubiri uba waraye uvubura.”

Mukakayumba yavuze ko kunywa amazi atari ukuyihata ahubwo ibyiza ari ukuyimenyereza.

Ati “Ntabwo umuntu yakagombye kunywa amazi ayihata, ibyiza ni ukiyimenyereza, ukayakunda kuko agufitiye akamaro. Iyo udafite inyota wumva utayashaka wayareka, ukayanywa ari uko uyashaka, ariko icy’ingenzi ni uko unywa ingano y’amazi umuntu agenewe ku munsi”.

Agira inama abantu yo kwimenyereza kunywa amazi mu buzima bwabo bwa buri munsi yaba mu kazi, muri siporo n’ahandi kuko byatuma bayamenyera bakayanywa atari ukubera inyota gusa.

Ati “Ibyo byagufasha kuyamenyera no kudategereza kugira inyota ngo ubone kuyanywa kuko hari igihe umubiri ukenera amazi cyane ariko muri wowe ntiwumve ufite inyota.”

Umuntu muzima yemerewe kunywa amazi angana iki?

Mukakayumba yavuze ko “Umuntu muzima yemerewe kunywa amazi kuva kuri litiro 2-3 bitewe n’uko angana ariko kuyarenza cyane buri munsi nabyo ntabwo ari byiza nubwo bidakunze gutera ingaruka nyinshi. Ikindi abagabo by’umwihariko nibo bagomba kunywa amazi meshi kurusha abagore.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa Healthxchange, bwagaragaje ko kugira ngo amazi unywa akugirire akamaro ari uko umenya igihe cyo kuyanywa mu buryo bukurikira:

- Kunywa amazi ukimara kubyuka mbere yo kugira icyo ufata, nko gufata ifunguro rya mu gitondo n’ibindi. Ibi bifasha umubiri gukura uburozi bwavubuwe n’umubiri igihe uryame, bifasha gukomeza kubaka uturemangingo tw’umubiri.

- Kunywa amazi mbere cyangwa nyuma ho iminota 30 yo kurya bifasha umubiri gukora igogora neza ndetse bikanawufasha gukura intungamubiri mu byo wariye.

- Kunywa amazi mbere yo kujya mu bwogero bigabanya umuvuduko w’amaraso.

- Kunywa amazi isaha imwe mbere yo kuryama bifasha mu gikorwa cyo kuvugurura uturemangingo mu gihe uryamye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .