Psoriasis ni indwara idakira ikunze gufata uruhu. Iterwa ahanini n’imikorere idasanzwe y’ubudahangarwa bw’umubiri, bigatuma uturemangingo tw’uruhu twiyongera vuba cyane kurusha uko bisanzwe. Ibyo bituma uruhu rugaragaraho ibizinga bitukura byumagaye bishobora kuvuvuka hakazaho ibintu by’umweru.

Iyi ndwara ya Psoriasis ikunze gufata abantu mu nkokora ndetse no mu mavi, ifata kandi ku bice bigize umutwe, ku biganza, ku birenge, ku mugongo, ku nda ndetse no mu nzara.

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko wayirwaye harimo kwishimagura, kugira uruhu rwumye ruri kuvuvuka kandi rukomeye, gutukura no ku byimba ku gice runaka twavuze haruguru ndetse hakaniyongeraho guturika ku ruhu.

Abaganga bavuga ko iyi ndwara itanduzwa no gukoranaho, guhana ibiganza, gusangira amafunguro, kuryamana n’umuntu uyirwaye cyangwa gukoresha ibintu yakoresheje. Bavuga ko ahubwo ishobora guturuka ku irage ryo mu muryango n’ibindi byinshi bitandukanye.

Abarenga 540 barwaye Psoriasis mu Rwanda

Tariki ya 29 Ukwakira 2026 u Rwanda rwizihije umunsi Mpuzamahanga wahariwe indwara ya Psoriasis, aho wabereye mu Bitaro bya Rwamagana, hanamurikwa ubushakashatsi bwakorewe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, (CHUB), Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, (CHUK) n’Ibitaro bya Girikare bya Kanombe, bushingiye kuri iyi ndwara ya Psoriasis.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba na Perezida w’Umuryango w’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Rwanda, Dr. Alice Amani Uwajeni, yavuze ko ubushakashatsi bwamaze imyaka itanu bakoraga bwagaragaje ko iyi ndwara no mu Rwanda ihari. Yavuze ko mu bantu barenga ibihumbi 33 basuzumwe babaga bagiye kwivuza indwara z’uruhu kwa muganga babonyemo abagera kuri 549 barwaye iyi ndwara.

Ati "Mu bantu bakuru twasuzumye 22.230 hari harimo abantu 479 bayirwaye bingana na 2% by’abarwayi bakuru bose twavuye, wajya mu bana ugasanga abana 11.000 twapimye harimo abana 70 bangana na 0,7%. Psoriasis ntabwo ikiri indwara yo hanze, no mu Rwanda dufite abayirwaye ni yo mpamvu dukwiye kuyimenya tukayivura tukanafasha abayirwaye.’’

Dr Alice Uwajeni avuga ko ubusanzwe urwaye iyi ndwara agira umubiri uvuvuka kandi utukuye cyane, iyo ukoze kuri urwo ruhu ubona rufite ubutumburuke. Yavuze ko akenshi ifata mu nkokora, mu mavi ariko ikaba ishobora no gufata umubiri wose ari na ko umuntu ababara ingingo zikanabyimba.

Yavuze kandi ko umuntu wamaze kuyirwara akwiriye kugana abaganga cyane cyane abavura indwara z’uruhu kugira ngo bamukorere ibizamini amenye ubukana iyo ndwara igezeho, binabafashe kumenya imiti bamuha.

Ati “ Iyo amenye ubukana iyo ndwara ifite bijyana n’uko yagufasha. Umurwayi wayo iyo abonye imiti imworohereza kutongera kubabara, akanabifashwamo n’abantu bamuri hafi, iyo bamukomeje biramufasha cyane. Ikindi uyirwaye ntakeneye guhabwa akato kuko si indwara yandura.’’

Dr. Uwajeni yavuze ko iyi ndwara ya Psoriasis idakira, isaba guhora unywa imiti, ndetse isaba guhora ubonana n’umuganga ufasha mu mitekerereze kugira ngo uyirwaye bimurinde kwiheba, kunywa inzoga n’itabi ndetse no kwirinda agahinda gakabije.

Yavuze ko imiti ya Psoriasis iboneka cyane mu Rwanda, asaba abaganga ku bigo nderabuzima no ku bitaro kujya bayibaza kugira ngo bayihe abarwayi, bareke kuyibura kandi imbere mu gihugu ihari ku bwinshi. 

Mu bindi yasabye abayirwaye harimo kwirinda umubyibuho ukabije no kugana abashinzwe imirire kugira ngo babagire inama ku biryo barya bikabafasha gukomeza kugira ubuzima bwinshi ngo kuko kubyibuha cyane byabateza ibyago.

Hari abaganga benshi batari bazi iyi ndwara

Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro bya Rwamagana, Dr. Usengimana Daniel, yavuze ko uretse n’abarwayi n’abaganga benshi batari babasha gusobanukirwa neza iyi ndwara agashima ko bunguwe ubumenyi kuri iyi ndwara ku buryo uzajya agaragarwaho na yo azajya abasha kuyivurwa ititiranijwe n’izindi ndwara.

Ati “Dukunze kubona abantu benshi bafite indwara zoroheje z’uruhu ariko dukurikije uko twize hari ubwo twagiraga ngo ni indwara yoroheje y’uruhu ariko ari na Psoriasis, rero tugiye kujya duhita tubaha ubufasha bwibanze.’’

Mutuyimana Ruth usanzwe ari umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Rwamagana, we yavuze ko yamenye ko iby’ingenzi umurwayi wa Psoriasis akeneye ari ukumuba hafi ngo atagira agahinda gakabije no kumuhuza n’abaganga b’iyi ndwara.