00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Muhima n’ibya Nyarugenge bigiye kwagurwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 August 2026 saa 07:11
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge n’ibya Muhima bigiye kongererwa ubushobozi, mu rwego rwo kwirinda ko aho ibya CHUK bigiye kwimukira i Masaka hazajya hakira abarwayi benshi cyane ndetse no kuvuna amaguru abagorwa no kujyaho.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyikirijwe Ibitaro bya Rwanda Masaka Hospital byubakwaga n’Abashinwa bigiye kwimukiramo ibya CHUK.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ibitaro bya CHUK bizimuka mu byiciro kugira ngo bidateza icyuho muri serivisi bitanga, ariko ko n’icyuho kizaterwa no kuba bivuye aho byakoreraga cyatekerejweho.

Yagaragaje ko aho byakoreraga nta bindi bitaro bihateganyirijwe kuko ibindi bikorwaremezo bihegereye atari ibyo kubangikana n’ibitaro, ahubwo ko gahunda ari ukongerera ubushobozi ibya Muhima na Nyarugenge biri hafi yaho.

Ati “Ibitaro bya Nyarugenge hari gahunda yo kubyagura mu cyiciro cya kabiri igomba gukorwa ndetse n’ibitaro bya Muhima na byo bikiyongera. Turashaka kubihuza kugira ngo abivuriza muri CHUK badashobora kugera i Masaka babe babona ahandi bajya nta mubyigano. Ubwo ni ukwagura biriya bitaro bindi bihegereye.”

Dr. Nsanzimana kandi yavuze ko kwagura ibi bitaro biri no gukorwa ku byo ku rwego rwa kabiri byigisha kugira ngo bibe ibitaro byigisha byuzuye kandi ko bimwe muri byo byegereje kuzuza ibisabwa ngo bigere kuri urwo rwego.

Ibitaro biri bugufi kuba ibyo ku rwego rwa kabiri byigisha byuzuye harimo ibya Kibungo, ibya Rwamagana, ibya Kibagabaga n’ibya Nyamata.

Hari kwagurwa kandi Ibitaro bya Kibuye, ibya Kibogora, ibya Kiziguro, n’ibya Nyagatare ndetse ivugurura rigenda rikorwa mu byiciro ku buryo umwaka utaha uzasiga bigeze kure cyane.

Dr. Nsanzimama yasobanuye ko impamvu ari uko umwaka utaha hazasoza icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri batangiye kwiga muri gahunda ya 4x4 igamije gukuba kane umubare w’abaganga Igihugu gifite, bitarenze mu 2028.

Yatanze urugero ku bijyanye n’ubuvuzi bw’abana, agaragaza ko umubare w’abazasoza uzaba wikubye inshuro eshanu ugereranyije n’uko byari bisanzwe ariko n’abandi muri urusange bazasoza ari benshi.

Uko umubare w’abaganga b’inzobere ugenda wiyongera ni na ko serivisi nshya z’ubuvuzi zizagenda zishyirwa mu bitaro byo mu ntara, bityo abaturage bakazajya bazibona hafi yabo aho kujya bazishakira kure.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuzima yiteze ko kuva mu 2027, gahunda yo kuzamura ibitaro ku rwego rwa kabiri izihuta kurushaho bitewe n’uko hazaba habonetse inzobere nyinshi zishobora gutanga serivisi zo kwigisha abanyeshuri no kuvura.

Ibitaro bya Muhima mu bigiye kwagurwa bijye bitanga serivisi zo ku rwego rwa kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages