Ikigo NEXT Life Sciences kiri gukora ku buryo bubiri bushya bwiswe PausePill na Plan A, bugamije guha abagabo amahitamo menshi mu kwirinda gutera inda zitateganyijwe.
PausePill ni ikinini kitagira imisemburo, giteganyijwe gufatwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, kigatanga ubwirinzi bushobora kumara amasaha agera kuri 24.
Iki kinini ntigihagarika ikorwa ry’intanga ahubwo kigabanya ubutumwa umubiri wohereza mu miyoboro itwara intanga, bigatuma zitarekurwa mu gihe cyo gusohora. Abashakashatsi bavuga ko umugabo yakomeza kugira ubushake, gufata umurego no kugera ku byishimo bisanzwe by’imibonano mpuzabitsina.
Mu igerageza rito ryakorewe muri Amerika ku bagabo 10, PausePill yabujije intanga gusohoka ku bantu bose bayifashe mu masaha abiri mbere, kandi nta ngaruka zikomeye zagaragaye. Icyakora, abashakashatsi bashimangira ko hakenewe igerageza rinini kugira ngo hamenyekane neza umutekano n’ubushobozi bwayo.
Ubundi buryo ni Plan A, bukoresha umuti witwa Vasalgel ushyirwa mu miyoboro itwara intanga, ukazibuza kunyuramo ariko ntuhagarike andi matembabuzi.
Mu igerageza rya mbere, abagabo 16 bahawe ubu buryo bose bagaragaje ko nta ntanga zapimwaga mu masohoro yabo mu minsi 14. Abashakashatsi ubu bari kureba niba uwo muti ushobora gukurwamo, ubushobozi bwo kubyara bukagaruka.
Ubushakashatsi bwo mu 2024 bwakorewe ku bagabo barenga 18.000 mu bihugu birindwi bwagaragaje ko 61% bashobora kwemera kugerageza uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro mu mwaka wa mbere bwageze ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!