Kuvuga ubuzima bwo mu mutwe abenshi bumva abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe biruka ku misozi no ku mu mihanda, bimwe bita ‘gutora amasashi’, icyakora, ubu burwayi bubamo agahinda gakabije, umujagararo n’ibindi bibazo bikomoka ku mibereho igoye.
Ubu burwayi bugenda bwiyongera, abahanga bavuga ko iyo iki kibazo kiri ku bagabo badapfa kugana amavuriro kubera ipfunwe, banga kwitwa ibigwari mu miryango n’abo bari kumwe no kugaragara ko barwaye.
Umuyobozi w’umuryango Mpuzamahanga wita ku bibazo byo mu mutwe biterwa n’impamvu zitandukanye Invictus Foundation, Christopher Ojiayah Darkins yabwiye IGIHE ko abagabo bahura n’ibibazo byinshi bibatera indwara zo mu mutwe ariko ntibitabire kwivuza kubera kwanga guhara igitinyiro cyabo.
Ati “Mu mico y’abantu kubona umugabo ajya gushaka ubufasha bw’ubuvuzi bwo mu mutwe babifata nk’ikimenyetso cy’uko atari umugabo. ”
“Kandi tuzi ko kuva mu myaka ya kera umugabo ari we ukora cyane ngo ateze imbere umuryango. Mu Rwanda abagabo baba bitezweho gutunga no kurinda umuryango, bityo banga kujya gushaka ubuvuzi bwo mu mutwe kuko baba bumva ko byatuma batakarizwa icyizere kuri izo nshingano.”
Ubushakashatsi buheruka bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bugaragaza ko nibura Abanyarwanda 20,5% bafite uburwayi bumwe cyangwa bwinshi mu burwayi bwo mu mutwe.
Ni imibare kandi igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho higanjemo abantu benshi bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko nko mu Karere ka Gasabo, abagera kuri 36%, bafite uburwayi cyangwa ibibazo byo mu mutwe. Akarere ka Huye gafite abantu bafite uburwayi bo mu mutwe 27,2% .
Ingaruka zo kutivuza ni nyinshi
Darkins avuga ko mu gihe umugabo afite imwe mu ndwara zo mu mutwe, bigira ingaruka nyinshi, harimo kubatwa n’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ndetse ngo bishobora kubaviramo kwiyahura.
Ati “Bamwe bibatera kwigunga no guceceka abandi bikabaviramo kwiyahura, haba mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Abantu 9.5 mu bihumbi 100 bapfa biyahuye mu Rwanda buri mwaka kandi abagabo ni bo benshi ugereranyije n’abagore.”
Umuganga mu Ishami rishinzwe Indwara zo mu Mutwe mu Bitaro bya Nyarugenge, Mutesi Claudine yabwiye IGIHE ko abagabo banga kujya kwivuza indwara zo mu mutwe kubera kwihagaraho nyamara ibibazo bitera abagore kujya kwivuza biba byageze ku mpande zombi.
Ati “Abagabo baza kwivuza bari ku rugero ruto cyane ugereranyije n’abagore. […] Muri kamere y’igitsina gabo habamo kwihagararaho ngo amarira y’umugabo atemba agwa mu nda, bigatuma ashenguka ashira, avuga ati uwambona njya hariya byaba ari ubugwari, bigatuma umuntu yiturira mu kabari kuko iyo yagiye mu biyobyabwenge aba yumva ari kubyiyibagiza.”
Yongeyeho ko uko yakwiyibagiza kose birangira ikibazo akigumanye kandi bikazagera igihe bimurenga bikaba byanamutera indwara z’umubiri.
Yakomeje avuga ko mu gihe umuntu atagiye kwivuza indwara zo mu mutwe atangira kugaragaza intege nke mu kazi, bituma akora nabi, akaba yahura n’ibihano by’akazi byashyira ku kwirukanwa adafatiranye hakiri kare.
Mutesi asaba abagabo by’umwihariko gukangukira kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko uko ubwo uburwayi bwiyongera ari na ko bikurura ubukene mu muryango.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu ndwara zo mu mutwe iyiganje cyane ari agahinda gakabije, usangana umuntu umwe mu bantu 10 bari hagati y’imyaka 14 na 65.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abantu bafite ubu burwayi bwo mu mutwe bukomeye ku Isi yose ari 1,5%.







Ibitekerezo 0