Iki gikorwa cyamaze iminsi ibiri, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, cyitabirwa n'abakozi ba ASA Rwanda bakorera mu Mujyi wa Kigali, abakiliya b'iki kigo ndetse n'abandi baturage bifuje gutanga umusanzu mu kurokora ubuzima bw'abarwayi.

Cyateguwe muri gahunda ya ASA Rwanda yo kugira uruhare mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage, izwi nka Corporate Social Responsibility, igamije gufasha iki kigo kugira uruhare mu bikorwa bifitiye akamaro sosiyete, birenze serivisi z'imari gisanzwe gitanga.

Uretse gukusanya amaraso azifashishwa mu kuvura abarwayi bayakeneye, iki gikorwa cyari kigamije no kongera ubumenyi bw'abaturage ku kamaro ko gutanga amaraso ku bushake, kubashishikariza kuyatanga buri gihe no kwimakaza umuco wo gufatanya mu gukemura ibibazo bijyanye n'ubuzima.

Mukakarangwa Christine wari uhagarariye Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso, yashimangiye ko gutanga amaraso ku bushake ari ingenzi mu gutuma ibitaro bihorana amaraso ahagije kandi yujuje ubuziranenge.

Yavuze ko amaraso atangwa n'abaturage agira uruhare rukomeye mu kurokora abarwayi bari mu bihe bikomeye, barimo abagore bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara, abakomerekeye mu mpanuka ndetse n'abandi bafite indwara zitandukanye zisaba kongererwa amaraso.

Ati “Gutanga amaraso ni igikorwa cy'ubwitange giha abarwayi amahirwe ya kabiri yo kubaho. Buri munsi, ibitaro byishingikiriza ku buntu bw'abatanga amaraso ku bushake kugira ngo bifashe abarwayi bafite ibibazo byihutirwa, ababyeyi bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara, abakomerekeye mu mpanuka n'abakeneye kuvurwa indwara zitandukanye.”

Mukakarangwa yashimiye ASA International (Rwanda) Plc ku bw'iki gikorwa no kuba yarakanguriye abakozi bayo, abakiliya n'abandi baturage kwitabira gutanga amaraso.

Yashishikarije ibindi bigo n'abaturage kwimakaza umuco wo gutanga amaraso ku bushake kandi ku buryo buhoraho, kuko buri muntu utanze amaraso aba agize uruhare mu kurokora ubuzima.

ASA Rwanda yagaragaje ko inshingano zayo zirenze gutanga serivisi z'imari

Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Christian Salifou, yavuze ko iki gikorwa kiri mu nshingano ikigo cyiyemeje zo kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Yasobanuye ko nubwo ASA Rwanda isanzwe itanga serivisi z'imari no guteza imbere uburyo bwo kuzigeraho, ifite n'inshingano zo kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubuzima n'imibereho myiza y'abo ikorera.

Ati “Muri ASA International (Rwanda) Plc, twemera ko inshingano zacu zirenze gutanga serivisi z'imari no guteza imbere uburyo bwo kuzigeraho. Nk'ikigo gifitanye umubano wa hafi n'abaturage dukorera, tuzi akamaro ko kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwabo, imibereho myiza n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushake bigaragaza ubushake bw'iki kigo bwo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw'abaturage.

Ati “Twishimiye gufatanya na RBC muri iki gikorwa kigamije kurokora ubuzima, kandi turashishikariza abakozi bacu, abakiliya n'abandi baturage gukomeza kwimakaza umuco w'ubufatanye no kugira uruhare mu bikorwa bifitiye akamaro sosiyete.”

Mu 2025, u Rwanda rwakusanyije amaraso arenga ibihumbi 92

Iki gikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kongera amaraso aboneka mu bitaro, binyuze mu bukangurambaga bwo kuyatanga ku bushake no mu bufatanye bw'inzego zitandukanye.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu 2025, mu Rwanda hakusanyijwe udupfunyika 92.615 tw'amaraso yuzuye, bituma Ishami ry'Igihugu rishinzwe gutanga amaraso rigeza ku bitaro udupfunyika 126.519 tw'amaraso n'ibiyakomokaho.

Icyo gihe ibitaro byo mu gihugu byari byasabye udupfunyika 126.946 tw'amaraso n'ibiyakomokaho, bivuze ko ubusabe bwabashije guhaza ku kigero cya 99,66%.

Mu mezi atanu ya mbere ya 2026, kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi, mu Rwanda hakusanyijwe udupfunyika tw'amaraso turenga ibihumbi 40, bituma ubusabe bw'amaraso bwari bwatanzwe n'ibitaro busubizwa ku kigero cya 99,7%.

RBC igaragaza ko umuntu umwe utanze amaraso ashobora kugira uruhare mu kurokora ubuzima bw'abantu bagera kuri batatu, bitewe n'uburyo amaraso yatanzwe atunganywa n'ibiyakomokaho bigakoreshwa mu kuvura abarwayi batandukanye.

Iyi mibare igaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kongera amaraso aboneka mu mavuriro, ariko ikanashimangira akamaro ko gukomeza gukangurira abaturage kuyatanga ku bushake kugira ngo ibitaro bihorane amaraso ahagije.

ASA Rwanda yiyemeje gukomeza ibikorwa bifitiye abaturage akamaro

Ubufatanye bwa ASA Rwanda na RBC mu gutegura iki gikorwa bugaragaza uburyo ibigo by'abikorera, inzego za Leta n'abaturage bashobora gufatanya mu gukemura ibibazo bifitanye isano n'ubuzima rusange.

ASA Rwanda yatangaje ko izakomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y'abaturage, cyane cyane mu nzego z'ubuzima, uburezi, kurengera ibidukikije no gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza.

Iki kigo kandi giteganya gukomeza ubufatanye na RBC mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere ubuzima bw'abaturage.

ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo cy'imari iciriritse cyemerewe kwakira amafaranga abitswa, gifite uruhushya rwo gukora rutangwa na Banki Nkuru y'u Rwanda.

Cyashinzwe mu 2014, gitangira ibikorwa mu 2016, kikaba gitanga serivisi z'imari ku bantu ku giti cyabo n'ibigo by'ubucuruzi bito, by'umwihariko abagore n'abaturage bafite ubushobozi buke bwo kugera kuri serivisi z'imari.

Abagore bangana na 70% by'abakiliya bacyo, mu gihe gifite abakiliya bagera ku bihumbi 22 bakoresha amashami 37 akorera hirya no hino mu gihugu.

ASA Rwanda ni ishami rya ASA International, ikigo mpuzamahanga cy'imari iciriritse cyanditswe ku Isoko ry'Imigabane rya Londres, gikorera mu bihugu 13 byo muri Afurika na Aziya.

Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, ASA International yari ifite amashami arenga 2.100 n'abakiliya bagera kuri miliyoni 2,7 ku rwego mpuzamahanga.