Afurika ku isonga mu kugira umubare mwinshi w’abafite virusi itera SIDA

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Ubusesenguzi bushingiye ku mibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS,bugaragaza ko abatuye Isi mu gihe bari kwinjira mu mwaka mushya 2020 bakwiye kuzirikana ko icyorezo cya Sida gihari ntaho cyagiye.

N’ubwo Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye zagiye zikora byinshi hagamijwe kurwanya agakoko gatera Sida, kugeza ubu Imibare iheruka ya UNAIDS, igaragaza ko ku Isi yose abantu bagera kuri miliyoni 37.9 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, muri bo abagera kuri Miliyoni 36.2 ni abantu bakuru mu gihe abangana na Miliyoni 1.7 bo ari abana bari munsi y’imyaka 15.

Agakoko gatera Sida kagaragara mu bice byose by’Isi, gusa imibare ya UNAIDS igaragaza ko Umugabane wa Afurika ari wo wibasiwe cyane kuko wihariye 70% y’ababana n’ubwandu bwa Sida ku Isi hose.

Mu 2018 muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo habarurwaga abantu babana n’agakakoko gatera Sida miliyoni 20.6 (57%)

Muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati ho habarirwaga abantu miliyoni eshanu (13%) naho muri Aziya na Pacifique hakabarirwa abagera kuri miliyoni 5.9 (16%) na miliyoni 2.2 (6%) mu burengerazuba bw’u Burayi n’ubwo hagati na Amerika y’Amajyaruguru.

Iyi mibare igaragaza ko mu 2018 ku Isi hose abantu miliyoni 1.7 banduye agakoko gatera Sida. Muri aba, abagera kuri 1.6 bari mu myaka 15 gusubiza hejuru, mu gihe abagera ku 160 000 bo bari bafite kuva kumezi kugera ku myaka 14.

Kimwe mu bikibangamiye gahunda zo kurwanya icyorezo cya Sida ni ukutagerwaho na serivisi zo kwipimisha kuko abagera kuri 79 % by’abatuye Isi ari bo bonyine bazi uko bahagaze ku bijyanye n’agakoko gatera Sida mu gihe 21 % bo batagerwaho na Serivisi zo kwipimisha.

Kubera ingamba zitandukanye zagiye zifatwa mu kwirinda no guhashya icyorezo cya Sida, imibare yerekana ko mu 2018 abagerwaho n’imiti igabanya ubukana bwa Sida biyongeyeho miliyoni 1.6, bakagera kuri miliyoni 23.3 ugereranyije n’uko banganaga mu mwaka wari wabanje wa 2017, mu gihe kuva mu 2010 bazamutseho miliyoni 8.

Ikindi cyagabanyutse ni umubare w’abana banduzwa na ba nyina kuko Mu 2018, 92% by’abagore batwite babana n’agakoko gatera Sida bahawe imiti ibafasha kutanduza abana mu gihe babonsa cyangwa se bababyara bivuye kuri 49% byariho mu 2010.

Kubera ingamba zikarishye zagiye zifatwa na Leta zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bazo mu kurwanya Sida, imibare y’abo iki cyorezo gihitana yagabanutse ku kigero cya 55%, aho mu 2018 abicwa na Sida n’indwara z’ibyuririzi bari 770 000 bavuye kuri milioni 1.2 mu 2010.

Uko u Rwanda ruhagaze

Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara cyo muri USA (CDC) n’Umushinga wa Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera Sida (ICAP), bugashyirwa hanze ku wa 22 Ukwakira 2019 bugaragaza ko umubare w’abandura Virusi itera Sida ku mwaka wagabanutseho 50%.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umubare w’abantu bashya bandura Virusi itera Sida mu Rwanda, ugenda ugabanuka uko imyaka ishira, by’umwihariko ukaba waravuye kuri 3/1000 (barenga ibihumbi 10) mu 2014 ukagera kuri 1/1000 (barenga 5400) mu 2019.

Nubwo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe idasanzwe mu gukumira icyorezo cya Sida by’umwihariko mu gufasha abayirwaye kubona imiti no kubarinda ingaruka zayo, bwagaragaje impungege ku bangavu.

Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko uko urubyiruko ruhagaze usanga biteye impungenge cyane cyane ku bangavu bari mu kigero cy’imyaka 20. Kuko Bugaragaza ko abangavu bari mu kigero cy’imyaka 20-24 bandura virusi itera Sida ari 1.8%, bikubye inshuro zirenga eshatu bagenzi babo b’abahungu bo bari kuri 0.6%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, Ubwandu bushya bwayo bwiganje mu Mujyi wa Kigali ku gipimo cya 4.3%, Intara y’Uburengerazuba kuri 3%, Uburasirazuba n’Amajyepfo kuri 2.9% naho Amajyaruguru kuri 2.2%. muri rusange mu mijyi buri ku gipimo cya 4.8% naho mu byaro kuri 2.5%.

N’ubwo mu myaka 10 ishize ibihugu bitandukanye byagiye bishyiraho ingamba zitandukanye mu kurwanya Sida ndetse zigatanga umusaruro mu bijyanye n’ubwiyongere bw’umubare w’abagerwaho n’imiti igabanya ubukana, kugabanuka kw’ababyeyi banduza abana ndetse n’imfu zituruka kuri Sida n’indwara z’ibyuririzi, y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida, UNAIDS riraburira ko ibihugu kudatezuka ku ntego yo guhashya icyo cyorezo.

Intego isi yihaye ni ukuvanaho umubare w’abahitanwa na Sida bitarenze 2030.

Ibihugu biza imbere mu kugira umubare w’abantu benshi babana na virusi itera SIDA

1 Swaziland 27.20%

2 Lesotho 25.00%

3 Botswana 21.90%

4 South Africa 18.90%

5 Namibia 13.80%

6 Zimbabwe 13.50%

7 Zambia 12.40%

8 Mozambique 12.30%

9 Malawi 9.20%

10. Uganda 6.50%


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .