Abayobozi b’ibi bitaro babigarutseho ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo basobanuraga amakosa yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka warangiye muri Kamena 2024.
Iyi raporo igaragaramo ibibazo birimo kuba hari ibintu bitandukanye byaguzwe ku mafaranga menshi, hamwe igiciro cyikuba kabiri.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles yabwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko bategura isoko ry’ibanze nko ku miti ariko batazi izakenerwa kuko abarwayi bashobora kwiyongera cyangwa bakagabanyuka.
Yavuze ko abarwayi biyongereye bituma ibyo bakenera, byaba ibikoresho n’imiti byose bigurwa ari byinshi ugereranyije n’ibyo bari bateganyije.
Ati “Abarwayi biyongereye ku kigero cya 26% ariko iyo abarwayi biyongereye uba ukeneye ibitanda byiyongeraho, uba ukeneye imiti, yewe burya n’abakozi bariyongera.”
Abakozi bo mu bitaro biyongereyeho 18% mu 2024 kubera ubwiyongere bw’abarwayi.
Frere Nkubiri yavuze ko mu 2023 bakiriye abarwayi ibihumbi 94, mu mwaka wakurikiyeho wa 2024 barenga ibihumbi 101.
Ati “Urumva rero bagenda biyongera. Muri make ibitaro bya CARAES Ndera bikeneye kwagurwa bikanubakwa neza. N’ikigero turiho, kuko mbere twari ku rwego rw’ibitaro by’akarere ariko ubu turi ibitaro byigisha, bikanavura bikeneye kwaguka kugira ngo n’iyo sitati tuyihuze n’ibikoresho bihari.”
Magingo aya ibitaro bya CARAES byakira abarwayi barenze ubushobozi bwabyo ku buryo bagera kuri 116%. Aha kandi hiyongeraho abarwayi bahabwa serivisi bagatinda kwishyura.
Ati “Umuntu akuzanira umurwayio akiyita umugiraneza, ukavuga uti urakoze ko umuzanye hano ariko se serivisi tuzamuha zizishyurwa na nde? Akakubwira ati ubwo abantu bazabireba, akarere kazabireba, bikarangira kwishyurwa bikererewe.”
Nkubiri yavuze ko uko iminsi igenda bagenda bongeraho ibyumba byakira abarwayi baba mu bitaro ariko hakenewe inyigo irambuye yatuma ibitaro bijya ku rwego rwifuzwa.
Ati “Hakwiye inyigo nini yo kubaka ibigezweho. Kandi ni mu gihe rero na CHUK mubona ko irimo kwimukira i Masaka ahantu hagari, bubatse bazamura, Ndera rero na yo ntiyari ikwiye gusigara inyuma, yubatswe mu 1968, ikwiye kwaguka ukurikije n’uko Umujyi wa Kigali waguka.”
45% by’abarwayi bakira bakomoka i Kigali
Nkubiri yavuze ko uko umujyi waguka ari ko abarwayi ibitaro byakira bagenda barushaho kuba benshi, ndetse hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba abava muri ibi bitaro.
Ati “Abarwayi twakira 45% baturuka muri uyu Mujyi wa Kigali. Reba ukuntu Kigali yakuze uyigereranyije no mu 1968.”
Yahamije ko nyuma ya Covid 19 abarwayi bakira biyongereye cyane nubwo bitageze kuri 30% nk’uko byagenze ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ku rwego mpuzamahanga Covid-19 yazamuye uburwayi bwo mu mutwe ku kigero cya 30%, natwe zariyongereye ku kigero kitari kuri 30%, ni munsi gato ariko zariyongereye, indwara z’agahinda gakabije zariyongereye, indwara zo kugira ubwoba zariyongereye yewe n’ihungabana ryariyongereye.”
Imibare igaragaza ko abafite ibibazo byo mu mutwe barimo abugarijwe n’agahinda gakabije bari kuri 11,9%, ubwoba bukabije 8,1%, Ihungabana riri kuri 3,6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1,3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0,8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura igera kuri 0,5%.
Bipolar Disorder (uburwayi bwo mu mutwe butera impinduka zidasanzwe mu mitekerereze y’umuntu, imbaraga, urwego rw’ibikorwa n’ibindi) yo iri kuri 0,1%.









Ibitekerezo 0