Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabitangaje ku wa 29 Ugushyingo 2026, ubwo u Rwanda rwatangizaga ku mugaragaro ikoreshwa ry’uyu muti muri BK Arena. Byabaye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA, cyahuriranye n’imikino ya shampiyona ya volleyball.
Mu bazahabwa uyu muti mbere harimo abafite abo bashakanye babana na VIH, abagore batwite bafite ibyago byinshi byo kuyandura n’abakora umwuga w’uburaya. Minisitiri yavuze ko uko umuti uzagenda uboneka ku bwinshi, uzagezwa no ku bandi bazifuza kuwugura.
Ati “Ku ikubitiro turateganya ko muri aya mezi ya mbere uyu muti uzagera ku bantu barenga 5.000 mu bice bitandukanye by’igihugu. Uyu muti ntabwo ari urukingo kuko Virusi Itera Sida ntabwo irabona urukingo. Ni umuti batera mu rushinge, umubiri ugakora ubwirinzi kugeza amezi atandatu ashize, nyuma yaho ugafata urundi.”
Dr Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika byatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Lenacapavir.
Uyu muti wiyongera ku bundi buryo bwo kwirinda kwandura VIH busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, burimo ibinini bifatwa buri munsi n’urushinge rwa Cabotegravir rutangwa buri mezi abiri.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 2,2% by’abatuye u Rwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49 babana na Virusi Itera Sida. Mu gihugu hose, abagera ku 234.164 babana n’iyi virusi. Muri bo, 98,4% bafata imiti igabanya ubukana bwayo.
Minisiteri igaragaza kandi ko ku mwaka habarurwa abantu 2.306 bandura iyi virusi n’abantu 2.476 bahitanwa na SIDA. Ku ntego za UNAIDS za 95-95-95, u Rwanda rugeze kuri 96-98-98.
Dr Nsanzimana yagize ati “Turabarura ko ku munsi handura Virusi Itera Sida abantu batandatu, kandi imibare itwereka ko abandura cyane ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25. Ubutumwa duha urubyiruko ni ukwirinda hakiri kare kuko Sida iracyahari kandi ni indwara idakira.”
Yibukije ko Lenacapavir yunganira ubundi buryo bwo kwirinda, burimo gukoresha agakingirizo, kandi ko ababana na Virusi Itera Sida bagomba gukomeza gufata imiti igabanya ubukana bwayo.










Ibitekerezo 0