Gukurirwamo inda ni imwe muri serivisi z’ubuvuzi zikunze guteza impaka, cyane cyane hashingiwe ku myemerere y’amadini atandukanye. Icyakora, amategeko y’u Rwanda ateganya impamvu zituma umugore cyangwa umukobwa ashobora gukurirwamo inda mu buryo bwemewe.
Iteka rya Minisitiri rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda, riteganya ko iyi serivisi ishobora gutangwa igihe utwite ari umwana, yakorewe imibonano mpuzabitsina ku gahato, cyangwa yatwaye inda nyuma yo gushyingirwa ku gahato.
Izindi mpamvu zirimo kuba inda yaratewe n’umuntu bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, cyangwa kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Uretse igihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, gukurirwamo inda bikorwa igihe itarengeje ibyumweru 22.
Iri teka riteganya kandi ko iyo ushaka gukurirwamo inda ari umwana, abisabirwa n’abamuhagarariye bemewe n’amategeko nyuma yo kubyumvikanaho. Iyo batumvikanye hagati yabo cyangwa batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ni cyo cyitabwaho.
Abasaba gukurirwamo inda biyongereyeho abarenga 1.000
Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe Gahunda zo Kwita ku Buzima bw’Ababyeyi n’Abana mu mavuriro muri RBC, Dr Cyiza François Regis, yatangaje ko ivugururwa ry’amategeko ryagize uruhare mu gutuma abantu benshi batangira kwitabira serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe.
Yabigarutseho ku wa 9 Ukwakira 2026, mu biganiro byahuje Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) n’abanyamakuru.
Yagize ati “Ubona ko imibare y’abahabwa iyo serivisi igenda yiyongera aho tugereranyije nko mu myaka itatu ishize wasangaga abantu basaba serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe mu mavuriro bazihawe, ni ukuvuga mbere ya Kamena 2025 wasangaga bari hagati ya 1800 na 2200 ku mwaka.”
Yakomeje agira ati “Turebye mu mwaka ushize tubona ko abantu batse serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko bageze kuri 3200. Ni bwo wabonaga ko abantu 1000 biyongereye ku bari basanzwe basaba iyo serivisi.”
Dr Cyiza yasobanuye ko kwiyongera kw’abitabira izi serivisi bigaragaza ko hari abantu benshi bari bazikeneye ariko bakagorwa no kuzigeraho, kuko zatangirwaga cyane cyane mu bitaro bya Leta, ibyigenga no muri polyclinique.
Ingingo ya gatanu y’iteka rya Minisitiri iteganya ko serivisi zo gukurirwamo inda zishobora gutangirwa mu bigo by’ubuvuzi bya Leta cyangwa ibyigenga byemerewe na Minisiteri y’Ubuzima, birimo ibitaro, ibigo nderabuzima na polyclinique.
Iri teka riteganya kandi ko Minisiteri y’Ubuzima ishobora kwemerera ivuriro ryigenga ryujuje ibisabwa gutanga izi serivisi, nyuma yo gusuzuma niba rifite ubushobozi bwo kuzikora.
Serivisi zo gukurirwamo inda zigiye kwagurirwa mu bigo nderabuzima byo mu gihugu hose
RBC yatangaje ko gahunda y’igerageza ryo gutangira serivisi zo gukurirwamo inda mu bigo nderabuzima yatanze umusaruro, ku buryo hateganywa kuyigeza mu gihugu hose.
Iyi gahunda y’igerageza yamaze umwaka, ishyirwa mu bikorwa mu bigo nderabuzima 43 byo mu turere twa Musanze, Karongi, Rwamagana na Ruhango.
Dr Cyiza yavuze ko mu bagore n’abakobwa 3.200 basabye izi serivisi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abari hagati ya 900 na 1.000 bazihawe mu bigo nderabuzima byari muri iryo gerageza.
Ati “Bamwe bakiriye iyo serivisi ku bigo nderabuzima bari hagati ya 900 na 100 mu mwaka w’ingengo y’imari washize wo kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Kamena 2026.”
Muri iyi gahunda, umuforomo cyangwa umubyaza wabihuguriwe yakira umuntu ukeneye gukurirwamo inda, akamusuzuma ndetse agakora ibizamini bikenewe.
Ibisubizo by’ibyo bizamini bishyirwa mu ikoranabuhanga, bigasuzumwa n’umuganga uri ku bitaro, ubiganiraho n’umuforomo cyangwa umubyaza wakiriye uwo muntu, mbere yo gufata icyemezo ku itangwa rya serivisi.
Dr Cyiza yavuze ko iri gerageza ryagaragaje ko izi serivisi zishobora gutangirwa mu bigo nderabuzima mu buryo bukwiye.
Ati “Turi guteganya noneho kubijyana no mu gihugu hose.”
Bite ku bigo by’ubuvuzi bishamikiye ku madini?
Nubwo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko byashyizwe muri serivisi z’ubuvuzi, hari amadini akomeje kugaragaza ko atabishyigikiye, ashingiye ku myemerere yayo ijyanye no kurengera ubuzima bw’umuntu kuva agisamwa.
Ibi bituma havuka ikibazo cy’uburyo ibigo by’ubuvuzi bishamikiye ku madini bizitabira gahunda yo kugeza izi serivisi ku baturage, cyane ko hari n’amadini atemera bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.
Dr Cyiza yasobanuye ko RBC ikorana n’ibigo by’ubuvuzi bishamikiye ku madini, ariko ko iyo ikigo kidashobora gutanga serivisi runaka kubera imyemerere yacyo, umurwayi afashwa kumenya ahandi ashobora kuyibonera.
Yagize ati “Ibigo by’ubuvuzi bishamikiye ku miryango y’abihayimana bikorana na Leta usanga abaganga babikoramo na byo ubwabyo bitanga serivisi muri rusange z’ubuzima nubwo kuri izo serivisi [zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko] bitewe n’imyemerere yabo haba hari ibyo baba bumva batemera ariko na bo turakorana ku buryo uba usanga hari amavuriro ahagaragiye, mu gihe wa muntu ukeneye iyo serivisi bo badashobora gutangira muri iryo vuriro rigengwa n’uwo muryango ushingiye ku iyobokamana, bafata wa murwayi bakamubwira aho ashobora kujya gufata iyo serivisi.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!