00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga 32% bakorera ibigo binini bigeze gutekereza kwiyahura mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 October 2024 saa 04:17
Yasuwe :

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascène yatangaje ko abakozi 32% bo mu bigo bifite abakozi barenga 100 batekereje kwiyahura kubera ibibazo byo mu mutwe.

Ni ibyagarutsweho mu biganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024.

Dr Dr Iyamuremye yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 30% by’ababajijwe berekanye ko bafashe ikiruhuko kubera ibibazo byo mu mutwe, mu gihe 63% basibye mu kazi ariko batinya kubwira abakoresha babo ko basibijwe n’impamvu z’ibibazo byo mu mutwe.

Imibare igaragaza ko 24% by’abakozi babajijwe, basubije ko bashatse kwiyahura kubera ibibazo byo mu mutwe; ikigero cyabo kigera kuri 32% harebwe ku bigo bikoresha abakozi barenga 100.

Ati “Kuba umuntu afite ikibazo cyo mu mutwe ubwabyo bituma atinya abandi n’uko abakoresha bafata abakozi bituma batababwira ibintu byose. Ni kimwe n’uko umwana atinya iwabo kubera ko bamutinyishije. Rero iyo umukozi akwisanzuyeho akubwira amabanga cyane cyane n’ibyo byo mu mutwe.”

Yahamije ko ibinaniza abakozi mu kazi kugeza ubwo bashatse no kwiyahura birimo “akazi kenshi, kutabitaho bihagije no kutabaha ibikenewe bya ngombwa bihagije.”

Dr Iyamuremye yasobanuye ko ikibazo cy’umunaniro ukabije w’ubwonko (stress) kiri mu byugarije abakozi mu ngeri zitandukanye ahanini biturutse ku masaha y’akazi agenda yiyongera abantu bakaruhuka igihe gito cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe na Mhub-Afriica mu 2023, bugaragaza ko abakozi 37.8% bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafite umunaniro ukabije w’ubwonko.

Raporo y’igihembwe cya kabiri yerekeye umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey, y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 8,3 bafite imyaka yo gukora, mu gihe miliyoni 4,3 ari bo bari bafite akazi na ho abandi biganjemo abatari ku isoko biteguye gukora akazi mu gihe abashomeri barenga ibihumbi 800.

OMS igaragaza ko abakozi 15% by’abantu bafite imyaka yo gukora bagaragaza ibimenyetso by’ibibazo byo mu mutwe.

Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura n’izo mu mutwe mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ishami ry’u Rwanda, Dr Augustin Gatera, yatangaje ko ibibazo byo mu mutwe bigira ingaruka ku mikorere y’abakozi ku buryo bititaweho bigira ingaruka ku musaruro batanga mu kazi.

Ati “Gukorera ahantu hadafasha mu mikorere bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, kandi kugira ubuzima bwo mu mutwe budahagaze neza bigira ingaruka ku mikorere ndetse iyo bititaweho bigira ingaruka zikomeye ku musaruro mu kazi."

"Hadashyizweho ingamba zo kwita ku buzima bwo mu mutwe, bishobora kugira ingaruka ku byerekeye kwigirira icyizere, kwishimira akazi, kugira ubushobozi buke no kutita ku kazi, kandi bigira ingaruka ku mibereho y’umuryango.”

Imibare ya OMS igaragaza ko buri mwaka hatakara iminsi y’akazi miliyari 12 bitewe n’ibibazo byo mu mutwe birimo ahaginda gakabije, bigateza igihombo kibarirwa nibura muri miliyari 1000$.

RBC isaba abakoresha kwita ku buzima bw’abakozi babo aho kwita cyane ku musaruro kurusha ubuzima bw’abawutanga.

Dr Iyamuremye Jean Damascene yagaragaje ko abakozi bakwiye gufatanya n'abakoresha babo kwita ku buzima bwo mu mutwe
Dr Augustin Gatera yagaragaje ko mu mwaka hatakara iminsi irenga miliyari 12 kubera ibibazo byo mu mutwe
Abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye bagaragarijwe ko ubuzima bwo mu mutwe ari ingenzi ku musaruro w'akazi gakorwa

Amafoto: Usabamungu Arsene


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .