Ibi bikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) byashyize hanze ku wa 14 Ugushyingo 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Diabète, wizihijwe ku nsanganyamatsiko ishishikariza abantu gufata ingamba hakiri kare.
Iri tangazo rigaragaza ko mu myaka icumi ishize, u Rwanda rwateye intambwe mu kwegereza abaturage serivisi zo gusuzuma no kuvura diabète, kongera umubare w’abaforomo bafite ubumenyi bwo kuyivura no korohereza abarwayi kubona imiti.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko diabète ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage, kuko hafi abantu batatu muri bane bayirwaye batazi ko bayifite.
Ibi bituma benshi batinda kwisuzumisha no kwivuza, bikabashyira mu byago byo kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima, birimo indwara z’umutima, iz’impyiko, kwangirika kw’imyakura ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kubona.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, kuva mu 2022, abantu bafite imyaka 35 kuzamura bashishikarizwa kwisuzumisha nibura rimwe mu mwaka, harimo no gupima ingano y’isukari mu maraso.
Kuva mu 2023, abajyanama b’ubuzima bahuguwe batangiye kugira uruhare mu gupima diabète mu baturage, aho abagaragaje igipimo cy’isukari kiri hejuru boherezwa ku bigo nderabuzima kugira ngo basuzumwe byimbitse.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko gahunda ya Car-Free Day na yo yagize uruhare mu gufasha abaturage kwisuzumisha ku buntu, aho ibikorwa byo gupima isukari mu maraso bikorwa kabiri mu kwezi mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Serivisi zo kuvura diabète zagejejwe ku bigo nderabuzima
Mu 2015, serivisi zo kuvura diabète zatangirwaga mu bitaro by’uturere 29, ariko mu 2017 zari zimaze kugera mu bitaro byose 42 byo mu gihugu.
Mu 2016, hashyizweho serivisi zo kuvura diabète ziyoborwa n’abaforomo mu bitaro by’uturere, iby’intara n’ibitaro byoherezwamo abarwayi bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho, nyuma y’amahugurwa yihariye bahawe mu 2014 na 2015.
Mu 2019, ibigo nderabuzima byatangiye kuvura abarwayi ba diabète yo mu bwoko bwa kabiri badafite ibibazo bikomeye, mu gihe mu 2021 abaforomo bahuguwe batangiye kuyisuzuma, gutanga imiti no gukurikirana abarwayi.
Mu 2024, izi serivisi zaraguwe, ibigo nderabuzima bitangira no gukurikirana abarwayi ba diabète yo mu bwoko bwa mbere badafite ibibazo bikomeye.
Kuri ubu, abarwayi ba diabète yo mu bwoko bwa mbere bagera kuri 44% bahabwa ubuvuzi ku bigo nderabuzima, aho kujya buri gihe ku bitaro.
Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko imiti y’ibanze ikoreshwa mu kuvura diabète yashyizwe muri serivisi zishyurirwa na Mituweli, hakurikijwe amabwiriza agenga ubwo bwishingizi.
Kugeza ubu, iboneka ry’imiti y’ibanze ikoreshwa mu kuvura indwara zitandura n’ibikoresho byo gusuzuma, birimo ibikoreshwa kuri diabète, ryageze ku kigero kirenga 80% ugereranyije n’intego z’igihugu.
U Rwanda rwanongereye ubufatanye na Zipline mu kugeza imiti irimo insuline ku bigo by’ubuvuzi, by’umwihariko imiti isaba kubikwa ku bushyuhe bwabugenewe.
Kuva muri Mutarama 2025, Mituweli yatangiye no kwishyurira abayigana bujuje ibisabwa serivisi zo gusukura amaraso hakoreshejwe imashini (hemodialysis) no guhindurirwa impyiko.
Mu rwego rwo gukomeza kwita ku barwayi ba diabète, gahunda yo gusuzuma impyiko yashyizwe muri serivisi zisanzwe bahabwa, mu gihe hari no kongerwa ubushobozi bw’abaganga mu kubaga no guhindurira abarwayi impyiko.
Minisiteri y’Ubuzima yashishikarije abaturage kwisuzumisha diabète batarategereza kugaragaza ibimenyetso, kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi ndetse no kugabanya ibinyobwa birimo isukari nyinshi.
Yibukije kandi abarwaye diabète gukurikiza amabwiriza ya muganga, gufata imiti uko bayandikiwe no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagenzure ingano y’isukari mu maraso, bityo birinde ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.





Ibitekerezo 0