Ibi byabaye ku wa 14 Ugushyingo 2026, ahagana saa mbiri z’ijoro, mu Mudugudu wa Kindonyi, Akagari ka Congo Nil, mu Murenge wa Gihango.
Amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko Nyabyenda yatonganye na nyir’inka w’imyaka 30 bari mu kabari, nyuma ajya gutema inka ye.
Bivugwa ko nyuma yo gutema iyo nka, yashatse no gutera nyirayo icyuma, ariko kigafata mu gatuza undi mugabo wari uje kubakiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu butumwa bugufi yahaye IGIHE, yaburiye abishora mu bikorwa by’urugomo birimo gutema amatungo no kwangiza imyaka y’abandi.
Ati “Turaburira abakora ibikorwa by'urugomo cyangwa abishora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi birimo gutema amatungo, imyaka, aho umuntu agirana n’undi amakimbirane akumva ko agomba kwihimura ku matungo akaba yatema inka n’ibindi. Abafatiwe muri ibi bikorwa bashyikirizwa ubutabera ariko turabasaba ko bacika kuri uwo muco.”
Nyabyenda afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango, mu gihe umugabo wakomerekejwe n’icyuma yajyanywe kwa muganga kugira ngo yitabweho.





Ibitekerezo 0