Umwanzuro w’urukiko wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Gicurasi 2023.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 28 Nyakanga 2022 rwari rwakatiye Maniriho Jean de Dieu igifungo cy’imyaka 25 rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana, ariko rumugira umwere ku cyo gukuriramo undi inda.

Ubushinjacyaha bwari bwamureze uruhare mu gufasha Iradukunda gukuramo inda, ariko nticyamuhamye.

Maniriho yahise ajuririra igihano yahawe cyo gufungwa imyaka 25 ndetse n’Ubushinjacyaha bujuririra icyemezo cyamuhanaguyeho icyaha cyo gukuriramo inda no kwica Iradukunda bugaragaza ko hari ibimenyetso byirengagijwe.

Tariki ya 2 Gicurasi 2023, ni bwo Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwatangiye kuburanisha uru rubanza mu bujurire.

Maniriho wajuriye ahakana icyaha cyo gusambanya umwana, mu iburanisha yagaragaje ko yari yaremereye Ubugenzacyaha ko yabikoze ku mpamvu z’uko yatotezwaga ndetse cyo kwica Iradukunda yacyemeraga kubera yari arembejwe n’inkoni.

Maniriho ajurira yavuze ko impamvu zamuteye kujuririra igihano yahawe ku cyaha cyo gusambanya umwana, ari uko nta bimenyetso bifatika Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwagendeyeho, cyane ko inyandiko z’abahanga zagaragaje ko Iradukunda atari atwite inda ye nk’uko yabishinjwaga ndetse ku myaka 17 yari afite, nta kibyemeza kuko atigeze yandikwa mu bitabo by’irangamimerere.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu munsi, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwagize Maniriho Jean de Dieu umwere runategeka ko ahita arekurwa dore ko yari afungiye mu Igororero rya Musanze.

Urukiko rushingiye ku bwiregure bwe bugaragaza ko yari afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko nk’uko na we yabigaragaje, bwamuhanaguyeho iki cyaha.

Mu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwaragararije urukiko ko hari bimwe mu bimenyetso byirengagijwe bigatuma Maniriho ahanagurwaho icyaha cyo gukuriramo inda no kwica Iradukunda Emerance, bumusabira Ibi byose Ubushinjacyaha bwabihereyeho busabira guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko Rukuru rumaze gusuzuma ubwiregure bw’Ubushinjacyaha rwanzuye ko nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bifatika byatangiwe.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020, akekwaho ibyaha bitatu birimo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha bwo gukuriramo inda, n’icyaha cyo kwica Iradukunda Emerance w’imyaka 17.

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ni rwo rwaburanishije uru rubanza mu bujurire
Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ni rwo rwaburanishije uru rubanza mu bujurire